16/06/2025
Iyi si ahaaa|| Niba hari ahantu Israel irinda cyane,yashyize cya gisenge cyane,ni inyubako za Minisiteri y’Ingabo, n’Iz’icyicaro cya Mossad,Urwego rw’ubutasi n’icyicaro cya Minisitiri w’intebe ari nawe mukuru wa guverinoma n’umugaba w’ikirenga w’ingabo!
Nyamara aho hantu hatatu hose hakubiswe na za missiles za Iran! Bwa bwirinzi bwasamye missiles nke izindi zigera aho zatumwe !
Ku ruhande rwa Iran,nayo yarakubiswe ndetse cyane! Abagaba bakuru bayo,inganda,ububiko bw’igitoro,…byagizwe ivu.
Igitangaza benshi,si ugukubitwa kwa Iran ahubwo ni ukwa Israel yamaze imyaka myinshi yigamba kuba igihugu gitera gusa, kigera aho gishaka hose,ariko cyo kidaterwa kandi gisakajwe ubwirinzi bw’icyuma(dôme de fer)-umutamenwa!
Ubu Israël iri gutabaza incuti ngo zigire bwangu ziyitize indi mitamenwa idatoboka n’intwaro nyinshi kuko iri kurwanira rimwe ahantu hatandukanye!
Iyi ntambara ishobora kuzaba ndende nk’iya Poutine muri Ukraine !
Donald Trump na OTAN biri ku ruhande rwa Israël ariko Trump we,wiyemeraga ko ariwe « Mesiya » ugiye guhagarika intambara mu Isi ahereye ku ya Poutine muri Ukraine asa nk’uwacitse intege kuko byamunaniye guhagarika imwe,atazashobora guhagarika eshatu..
Noneho ageze aho gusaba Poutine kuba umuhuza mu mishyikirano « y’amahoro » muri Iran na Israël.
Iran isa nk’itagifite ibyo gutakaza yasezeranyije isi ko «ISIRAHELI IZASENYWA KU BURYO ITAZONGERA GUTURWAMO ».
Abasoma umurongo w’ibihe,twibonera ko iyi si imaze guta contrôle,igeze mu bihe byayo bibi kurusha ibindi byose,aho ibitwaro bya kirimbuzi bishobora kumara imbaga,aho abanyembaraga bo muri iyi si barwaye ibisazi!