Inaha

Inaha Ba ijisho rya mugenzi wawe umenye ibyaranze isi ugamije
kuyirinda.mu ngingo zikurikira:
-Amateka
-Ubu*ima
-Urukundo

07/09/2021

Dore ibintu bitandukanye ushobora kuba utari u*i ku ntangangabo:

- Buri segonda hakorwa byibuze intanga 1,000 kuva utangiye kwiroteraho kugeza ushaje.

- Ubwo ushaka kumenya intanga zikorwa mu mwaka wafata 1000 ugakuba n’amasegonda agize umwaka. Ni ukuvuga (1000 x 365246060)

- Iyo usohoye rimwe hasohoka byibuze miliyoni 200 z’intanga mu masohoro. Ariko iyo usohoye uri gukora imibonano, intanga imwe gusa niyo iba ifite amahirwe yo guhura n’intangangore.

- Nubwo uzumva amasohoro aba ashyushye, ariko burya ubushyuhe bwinshi ndetse n’ ubukonje bwinshi byangiza intanga, by’umwihariko ubushyuhe burengeje 39°C si bwiza ku ntanga. Ubushyuhe ni wo mwanzi ukomeye ku ntanga ngabo.

Uzarebe iyo wakonje amabya ariyegeranya waba ushyushye akikwedura. Byose ni ukugirango ubushyuhe bukenewe ntibuhinduke.

- Burya 90% by’intanga usohora ziba zifite ubumuga: zimwe nta murizo, izifite imitwe ibiri, izitifitemo ibinure, gusa bene izo zipfira mu nzira.

- Nubwo zikorwa buri munsi ariko kugirango intanga ibe ikuze bisaba byibuze amezi abiri.

- Intanga izavamo umukobwa n’izavamo umuhungu ziba zimeze kimwe, gusa izavamo umukobwa igenda gacye kandi ikagira uburambe.

- Niyo mpamvu burya amahirwe yo kubyara umukobwa aba aruta ayo kubyara umuhungu ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina buri gihe, cyangwa kenshi.

- Intangangabo iyo zitari mu muntu ntizirenza amasegonda 30 zitarapfa gusa iyo ziri mu muntu (nk’iyo usohoreye mu mugore) zimara hagati y’iminsi 2-5 zikiri nzima. Ibi biterwa n’uko hari ubushyuhe zitihanganira.

- Munsi y’imyaka 40 niho intanga ngabo ziba zigifite imbaraga zihagije, nyuma yayo zitangira gucika intege.

- Abantu babyibushye cyane, abanywa itabi, inzoga nyinshi, bagira intanga zidafite imbaraga n’amasohoro macye ugereranyije n’abananutse, abatanywa itabi cg abakoresha inzoga nkeya.

Nshuti wifuza gutunga laptop cg indi machine ordinateur iri second hand na inshyashya iyariyo yose (Ubwoko) n'ibigendana...
10/07/2021

Nshuti wifuza gutunga laptop cg indi machine ordinateur iri second hand na inshyashya iyariyo yose (Ubwoko) n'ibigendana nayo wadusanga mu mugi rwa gati ahazwi nko ku IPOSITA tukagufasha ubaye uri mu ntara wigira ikibazo turayikugezaho k'ubuntu.

Duhamagare ku bindi bisobanuro cg utwandikire kuri
• +250 787 101 328
• +250 788 472 019

16/11/2019

INGARUKA MBI ZO KWONKA IGITSINAGABO (FELLATIONS) CANKE IGITSINAGORE(LÈCHE)

Abantu benshi barahangayikishijwe no kumenya ko ingeso irwiriye mu bagabo n'abagore mbere n'abatarubaka biyiba nayo akaba ariyo konkana ibitsina ku mpande zose!

Tugiye kubereka ingorane yavyo ku Magara y'abantu,ariko imbere yaho reka tubashirire ahabona ibigize imbuto z'umugabo n'amazi y'umugore:

* IBIGIZE INTANGA (SPERME)

Imbuto z'umugabo zigizwe n'ibiburikira:

* Insanganyangaburo ( Vitamines ):

- Vitamine C
- Vitamine B12

* Ivyunyunyu (Sels minéraux):

- Calcium
- Magnésium
- Phosphore
- Potassium
- Zinc

* Isukari (hydrate de carbone):

- Fructose
- Sorbitol

* Inkaburamubiri nkeya(hormones) nk'iyo bita testostérone.

* Imigera(bactéries)
* etc

IBIGIZE AMAZI YO MUGITSINAGORE

* Amazi
* Pyridine
* Squalène
* Urée
* Acide acétique
* Acide lactique
* Aldéhyde
* Cétone
* Alcool
* Glycols
* Imigera(bactéries)

NONE NIZIHE NGARUKA MBI?

1.Indwara z'andukira ( maladies infectieuses)

Mû bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iyo umugabo akunda kwonka igitsinagore (lèche) ivyo twita cu*******us canke konka mugihimba gisohora umwanda muto(anus) arivyo bita (analingus) nishobora gutuma umuhungu abikora ashobora kwandura indwara nyinshi:

* VIH/SIDA
* Hépatite B
* Herpès
* N'ibindi vyose

2. Kanseri yo mumihogo (Cancer bucco-pharyngé)

Ubushakatsi bwa kozwe mû gihugu c'amerika n'umu docteur rurangiranwa yitwa Maura Gillison akaba yigisha muri Université d'Ohio yemeje ko abagabo canke abagore bakunda kwonkana ibitsina(rapports bucco-génitaux) bandura cancer yo mumihogo(cancer oropharyngé) incuro 32 kurusha abandura bandujwe n'itabi.
Ubashakashatsi berekana ko utokwama muriyo mibonano (relations bucco-génitales) imyaka irenga 5 utaragira ingorane imwe murizo twavuze.

3.Kanseri yo mumuryango w'igitereko ( cancer de col de l'utérus)

Kubabikunda cane iyo ari abigeme baba bafise amahirwe yo kwandura cancer yo kumuryango w'igitereko kurusha abandi.

IMPANURO

Nubwo tu*i ko kwonkana ibitsina ari kimwe mubikabura umubiri cane,vyoba vyiza mubihagaritse halo bizobicira ubu*ima bwanyu.

Mukwiye kumenya kandi ko nubwo mwoba mwubakanye,gukora ivyo ni icaha ku mana kuko muba muriko murakoze ivyo imibiri yanyu itaremewe,
Ndabipfurije gusoma isomo riboneka mu baroma 1:26-27.
Nimwarisoma rizobereka ko gukora imibonano mpuzabitsina atari kubikora nk'ibikoko ariko bikwiye guhesha Imana icubahiro kuburyo n'abamarayika bobasanga bakifatanya n'amwe muri Niyongabire mvajuru!!!!!!!

MN.
Umuntu yoba afise ibibazo vy'uburwayi bufatiye mu bihimba vyirondoka twomufasha.
Eka nubundi bwinshi butandukanye,yoturondera.

NB.
Bisabwe ko nimba ufise umutima w'urukundo wokwiza ububutumwa hose!

Mubihe bagenzi banyu nabo babisome

24/10/2019

ISOMO RY'UBU*IMA
----------------------------------
Umubiri w'umuntu nyuma yo gupfa...
- Nyuma y'iminsi 3, inzara zitangira kuvamo.
- Nyuma y'iminsi 4, umusatsi utangira gupfuka k'umutwe n'ubwoya bwo k'umubiri bukagwa.
- Nyuma y'iminsi 5, ubwonko, ikibuno, n'amabere bitangira kubora maze udusimba duto(insects) tugatangira kuwurya.
- Nyuma y'iminsi 6, uruhu rutangira gusaduka maze rukarekurana n'amagufa.
- Nyuma y'iminsi 7, inda iraturika maze bigatanga umwuka mubi hose mu mva.
- Nyuma y'iminsi 60, umubiri w'umuntu urashira maze hagasigara amagufa gusa.
None ni kuberiki:
- Twikunda
- Twiyemera
- Twangana
- Tugirirana ishyari
- Twicana
- N'ibindi bibi byinshi...
Kuki tudacirana bugufi kandi twese amaherezo yacu aramwe, waba uri umuzungu, umwirabura cyangwa umwarabu.
Waba umukire cyangwa umukene amaherezo yacu namwe ni munda y'isi.
Mureke dukundane, twubahane, dufashanye kuko ntacyo bidusaba uretse umutima mwiza.
Imana iradukunda mureke dukore nkuko ishaka kugirango tugumane urukundo rwayo, AMEN!

13/07/2019

ESE KURANGIZA VUBA NI IKI ? ESE WARI U*I KO WAVURWA UGAKIRA ?
Kurangiza vuba mu gihe k’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bihangayikishij
e abagabo batari bake ndetse tutanibagiwe n’abagore babo.Aho usanga umugabo ashobora kurangiza ataranatangira igikorwa nyirizina cyangwa akamara igihe gito cyane ndetse yanarangiza,ntiyongere kubishaka vuba,Ibaze nk’umugore baba bari kumwe uko asigara ameze ? Ushobora kuba utazi ko icyo kibazo ugifite,cyangwa se bikaba bikubaho utazi ngo byakemuka gute
Ese wari u*i ko wakira ?
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bishobora gutera kurangiza vuba ndetse n’ubufasha.
Ese kurangiza vuba ni iki ?
Kurangiza vuba(Premature ej*******on) ni ukugera ku byishimo bya nyuma cyangwa se gusohora k’umugabo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se akayikora ariko ntarenze hagati y’ iminota 2-3. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo ndetse bikaba byanatera gutandukana kw’abashakanye.
Ese byaba biterwa n’iki ?
Ubusanzwe kurangiza vuba nta mpamvu izwi neza ibitera,ariko hari ibintu byinshi abahanga mu by’imikorere y’imyanya ndagabitsina bagaragaza ko bishobora gutera kurangiza vuba.muri byo twavugamo nka :
Kuba imisemburo itari kuri gahunda
Kuba umuntu arwaye indwara zitandukanye
(Diyabeti,cancer,Umuvuduko w’amaraso ukabije,umutima,…….
Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba)
Kuba amaraso adatembera neza mu mubiri
Kubikorana n’umuntu mushya, mutamenyeranye.
Kuba udasiramuye
Kuba uhangayitse, udatuje, ubikoze nk’ubyibye
Uburyo bikorwamo. Hari position zimwe na zimwe zituma umuntu arangiza vuba
Kuba ubikoze utari ubiherutse
Kugira stress nyinshi
Dore zimwe mu nama z’ingenzi zatuma utarangiza vuba
1. Gutuza
Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore 3. Uhite utekereza ikindi kintu nk’umupira warebye, film se, mbese use n’uwirengagiza ibyo urimo. Nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.
2. Gukanda umutwe w’igitsina
Mu gihe wumva ugiye kurangiza nanone, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki 2 zigikurikira. Wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.
3. Kwiyakana
Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, wiyaka uwo muri kumwe,ugatuza.Hashira akanya ukongera, gutyo gutyo.
4.Kwitegura bihagije
Wikora imibonano uhubutse ; tuza mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake. Nubikora bizagenda neza.
5.Kwisiramuza
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kiriya gihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake. Iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.
6. Guhindura position
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo cyiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.
7. Gukoresha agakingirizo
Ubu nabwo ni uburyo bwiza kuko bigabanya kwikubanaho. Gusa ku nshuro ikurikiyeho wareka kugakoresha kuko akenshi ku nshuro ya 2 utinda kurangiza.
Ese wari u*iko hari imiti myimerere yagufasha kuri iki kibazo ?
Ushobora kuba waragerageje inama zose wagiriwe kimwe n’izo tumaze kuvuga haruguru,bikanga,kandi ukabona bigiye kugusenyera urugo,Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza,kandi ikaba yizewe ku ruhando mpuzamahanga,
Iyi miti rero ikaba ifasha imisemburo kujya kuri gahunda,ituma amaraso atembera neza mu gitsina,ndetse igatuma umuntu agira n’ubushake bityo gutera akabariro bikagenda neza.
Muri iyo miti twavugamo nka : Dyna serenoa tabs,Ginseng capsule,Gingko biloba capsule,tongkat with maca powder,……..
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje,kandi ntabwo ari ibiyobyabwenge.. Dukorera mu mugi wa Kigali ndetse no muntara. cont:+250788323179(call or WhatsApp),Roho nziza itura mu mubiri mu*ima!

02/07/2019

Ese "PATRICE LUMUMBA" ni muntu ki?
Yishwe ate?

Menya byinshi kuri uyu Mugabo ufatwa nk'intwari ikomeye mugihugu cya Congo

By:

Yavutse kuri 2 nyakanga 1925 atabaruka kuri 17 mutarama 1961

Patrice Emery Lumumba minisitiri w'intebe wambere w'igihugu cyigenga Congo, Yicaye kuri iyo ntebe ibyumweru 10 gusa ariko ntibyamubujije kuba intwari ikomeye haba mugihugu cye ndetse no kw'isi hose

Mugihe cy'ubukoroni bw'ababirigi, LUMUMBA yari umukozi w'iposta ndetse nyuma aza kuba umucuru*i wa biere (byeri)
Ariko icyo gihe n'ubundi yari umuyobozi w'ishyaka rya (MNC) Movement National Congolais

Mumwaka 1959 Yaje gufatwa n'abakoroni bamushyira muri gereza bitewe n'imyigaragambyo yari ayoboye aho bita Stanley ville ariko nyuma y'aho baje kumurekura kugirango yitabire ibiganiro byari biteganyijwe bijyanye n'ubwigenge bwa Congo

Mugihe ubwigenge bwa Congo bwari butangiye guhumura Patrice Emery Lumumba yahise agirwa minisitiri w'intebe arangajwe imbere na Joseph kasavubu wari president wa Congo

Lumumba yabaye umugabo ukomeye cyane ubwo hizihizwaga umunsi w'ubwigenge kuri 30 kamena 1960 nyuma y'uko umwami Baudoin wakomokaga mububirigi akoresheje discourt ye mugutaka ibyiza ababirigi bakoreye Igihugu cya Congo

Joseph kasavubu president wambere wa Congo nawe yakoze discourt ye mucyubahiro kidasanzwe yahaye ababirigi ndetse byumvikana ko yari abashyigikiye,

Lumumba nawe yahawe ijambo nka minisitiri w'intebe ariko ntago yigeze arya indimi, ahubwo yamennye ikibyimba cy'ababirigi aho yavuze ko atemeranya n'ubukoroni bwabo kuko byari ukunyunyuza imitsi y'abakongomani,
Ababirigi ntago bari babyiteze kuko bibwiraga ko nibamara kubaha ubwigenge bwabo bazacisha make ibintu bigakomeza

Hashize iminsi itanu gusa babonye ubwigenge abasirikare ba Congo batangiye kwivumbura kubakuru babo kuko aba ofisiye bakuru Bose bari ababirigi
Bityo batangira kubigomekaho bashaka ubwigenge busesuye igihugu kigaruke mumaboko y'abakongomani ubwabo,

Icyo gihe ababirigi babuze icyo bakora ariko bakomeza kurwanira imigi ifite ubutunzi bwinshi, nibwo ababirigi bahisemo kujya muntara ya Katanga ahari ubukire bwinshi bw'amabuye y'agaciro,

President Joseph kasavubu na minisitiri we Lumumba bahise bajya gusaba ubufasha kubanyamerika icyo gihe president wa Leta zunze Ubumwe z'america yari EISENHOWER ariko n'ubundi ntacyo byatanze kuri aba bagabo bombi, nibwo bahisemo gukomanga muri L'ONU

L'ONU yahise yohereza ingabo z'amahoro kugirango zirukane abasirikare bw'ababirigi muri Congo ndetse no kugarura amahoro n'umutekano mubaturage

Itsinda ryambere ryari rifite abasirikare 3000 bavuye mugihugu bya Africa bageze muri Congo muminsi itatu gusa naho itsinda rya kabiri ryageze yo mugihe cy'icyumweru rigizwe n'abasirikare 10 000
Hari hagambiriwe kumvikanisha impande zombi ndetse no kwereka abakongomani uburyo bwiza bwo kuyobora igihugu cyabo

1.
Tarehe 24 July 1960 minisitiri wa repuburika iharanira demokarasi ya Congo Patrice Emery Lumumba ageze kukibuga cy'indege New York muru*induko yari agiyemo kuri L'ONU

Katanga yahise yiyomora isigara mumaboko y'abasirikare b'ababirigi kubw'ibyo L'ONU isigara ntaburenganzira ifite bwo kubanyeganyeza icyari gisigaye ni ibiganiro gusa.

Lumumba byaramurakaje cyane ahitamo gushaka ubucuti mubarusiya naho ibinyamakuru byinshi by'iburayi bitangira kumwita indyarya ya Congo ari nabyo byatumye ashakisha ubufasha bwa gisirikare mubarusiya

Indege 11z'imizigo zatuye kukibuga cy'indege muri Stanley ville zifite ibendera rya Congo ndetse zanditse ho Republika ya Congo

Lumumba yavuze ko azirukana itsinda ry'abasirikare rya L'ONU
ndetse muntangiriro z'ukwezi kwa9 nyuma yo guhabwa ingabo z'uburusiya
Itsinda ry'iperereza ry 'America CIA ryahawe uruhushya rwo kumwivugana ariko birabananira kubera ko icyo gihe yari arinzwe bikomeye n'abasirikare

Lumumba yagerageje uko yagaruza intara ya Kasai kumbaraga zose, yakoresheje indege z'abasoviete atwara abasirikare benshi muri Katanga aho byaje gutangazwa ko abasirikare bafashe ubuyobozi banahakora iyica rubozo harimo ubujura ndetse no gufata kungufu abaturage bakomokaga muri Luba.

Ibi byatumye Lumumba yangwa bikomeye binatuma atongera kumvikana na president wari umukuriye Joseph kasavubu

Abanyamerika bakomeje gushuka President kasavubu ahita yirukana Patrice Emery Lumumba kubuyobozi amushinja gushyira igihugu muntambara n'ingorane zikomeye

Lumumba nawe yahise ajya kuri Radio arabyanga ndetse akangurira abaturage guhaguruka bakarwanira igihugu cyabo kugeza bashizemo umwuka,

President kasavubu yari ashyigikiwe n'ibihugu birimo America naho Lumumba ashyigikiwe n'abarusiya
Congo yahise yicamo ibice bibiri Uburasirazuba n'uburengerazuba naho L'ONU basigara hagati

Nyuma y'iminsi mike ibintu byarahindutse aho uwari wungirije Lumumba ariwe Kanali Joseph Mobutu yatangaje kwifatanya na president Joseph kasavubu bitewe n'uburyo abanyamerica bamwoshyaga ngo yiyomore kuri Lumumba

Bityo Joseph Mobutu yahise ahabwa umwanya wo kuba minisitiri w'intebe asimbuzwa Lumumba wari umaze gucibwa muri l'eta

Ubwo Lumumba yahise ashyirwa mumaboko n'abasirikare ba l'ONU akomeza kubaho asa n'uwahawe akato n'ubwo yakomeje gutura munzu ya minisitiri w'intebe ariko ubutegetsi bwe bwari bwashyizweho akadomo,

Ubwo America yahise ishyira igitutu k'umuryango wa l'ONU ngo ihe agaciro leta iyobowe na Joseph kasavubu nka president ndetse na Joseph Mobutu nibwo Lumumba yabonye ko ibye byarangiye burundu

Tariki ya 25 November 1960 Lumumba yari yihishe kuntebe y'inyuma mumodoka ye imvura nyishi yaragwaga cyane yagiye muburyo bw'ibanga ashaka kwinjira mumugi afitemo abamushyigikiye wa Stanley ville
Abasirikare ba L'ONU ntibari bemerewe kwivanga muri politike ya Congo
Bivuze ngo ntibari bemerewe kwivanga mumatwara ya Lumumba n'abambari be

Lumumba yaje gufatwa n'abasirikare bayoborwaga na Canali Mobutu baramugumana aho bita Thysville

Ubwo yarafunzwe Lumumba yakomeje kuba umugabo udasanzwe kuburyo yakangaga President kasavubu ndetse na Mobutu kandi ari muri gereza abanyamerica ndetse n'ababirigi nabo ntabwo yigeze abatinya n'ubwo yari muburoko

Bivuzengo uwari uyuboye l'ONU muri icyo gihe Dag Hammarskjöld n'abo bafatanyaga bashakaga ko Lumumba Arekurwa

Kasavubu na Mobutu bafanyije n'ababirigi bashakaga uburyo bamurangiza burundu

Bahisemo kumuhereza abantu ba Kasai bashakaga kwihorera kubyo bakorewe n'abasirikare ba Lumumba

Indege yaramutwaye na bagenzi be batatu mundege barakubiswe bikomeye ndetse bakorerwa iyicarubozo maze bageze muri Kasai babajyana ahantu hatazwi barabica bahita babashyingura

Bukeye bwaho umubiri wa Patrice Emery Lumumba warataburuwe barawucagagura ndetse bawushyira muri Acide urayonga burundu

Patrice Emery Lumumba yapfuye akiri muto kumyaka 36 gusa

Marebe atembaho amariboriNaramubonye agorora ikimero,Akebutse andetse ndoye icyo kibibiCyamubimbuye mu buranga,Kikamuran...
02/06/2019

Marebe atembaho amaribori
Naramubonye agorora ikimero,
Akebutse andetse ndoye icyo kibibi
Cyamubimbuye mu buranga,
Kikamurangiza mu gituza,
Kikamutembera mu mukondo,
Numva inkongi indemyemo ikome,
Ikibatsi kimpama mu gihumbi
Umutima uturagaramo igitutu.
Nuko nterura ntazi iyo ndi
Nti : Iyaguhanze ni yo izi kurema
Ntiyaguciye umucuba na hato
Ntiyahaho undi.

Ni igicumbi gicuna ituze,
Ni igicaniro cy'urukundo
Yarugukwiza ho rukakotsa
Ntunagakuke ngo urwikure,
Ukarwitegereza ngo urwikure.
Ukarwitegereza rugatwika,
Uko umuririmba ugashya ururimbi,
Ijuru rikimuka ukimurata.

Uwavuga iby'urukundo
Yamara icyumweru
Atenze ho n'intango.

Iyo aje agana uwo akunze,
Ntukura ibirenge,
Ushima mubiri ukeye
Ntushirwe kumureba.

Ntangira kumurabukwa
Yaje akenyeye urwera,
Kandi ubwe ari urwego,
Nti : mureke iby'urwenya,
Nogeze urwererane,
Rwoga ijuru ry'u Rwanda.

Impuha nizijure,
Nta mpaka bangisha
Impamvu ni ngo urebe!

Si ikabya ryo guhimba
Ni ihame ry'uwarebye
Akishirira agahinda.

Nguwo rugore rwera,
Nguwo sata ibasumba,
Nguwo umwari w'ishya,
Nguwo uw'ishyoro ryaka.

Ni ingeri y'amarere
Ntagira amariburira,
Nka bamwe bo mu gashungo
Bamazwe n'amashamba,
Bagumirwa n'ishaka
Isharankima zigatoha.

Ntasa n'abacubutse
Bemeye ibyo gucudika
Mu ngeso zo gucumura.

Ntasa n'abishunga
Bamazwe no gushinyika
Nta shinya bigirira.

Ntasa n'aba none
Bamazwe n'indoto
Nta ndoro bigirira.

Ntasa n'intabire
Zakuze zangirira.
Ni uruti rw'umutarati
Rwameze mu mutuzo
Rwuhirwa n'umutozo.

Ni ishami ry'umushibuko
Ryera i Gashirabwoba
Ryatonnye indasigariza
Itoto rigwa umusubizo.

Nta mpaka ntabira
Uwabona anyijana
Akangaya mu ijambo
Yambaza iby'imvaho
Navuga mvanguye
Ibindi akivirira.

Nziturira i Rwanda
Aho amabega y'urwera
Atumbagiza umurimbo
Mu ijuru ry'umurere.

Uwashinga ibyo yabonye
Ku mushibuka utishanya
Yasaza atabishoje.

Ni indamutsa y'urukeye
Ibambura urukerereza.

Ni ishako y'urwamo
Isuka impundu urwanaga.

Ni ingoro y'urwererane
Ndora isigiye n'u Rwanda.

Ni inyanja ibumbiriye,
Nta ngimbi iyigimba.

Ni uru*i rw'igisaga
Ntiruhungirwa n'isuri.

Ni ishyoro rizira impiza
Ryacuzwe n'impingane.

Ni rushorezo rw'inyambo
Ni inyange izira icyasha.

Ni umugutu w'uruhira
Uhimbaza inumbiri.

Ni impundu z'umurangi
Zikiranya n'insengo
Zasobetse n'urugunda.

Ni impinga izira impiza
Ni ijuru rihizuye
Asa n'impeshyi ihinduye.

Ntakangwa n'ibihinda
Yabihariye abahabuwe
No guhaha ibyabahoza.

Ni inanga izira inenge
Igacurangwa ho ineza
Mu nama z'urukundo.

Ni impanzi y'urwego
Nta rwango agira mu nda.

Ni urudodo nararurazwe
Ngo rurande ahaturitse
Igihe ndwana n'amatiku
Y'ibishaka kuntabika.

Ni ishami ry'umutari
Ryameze ku mutaba
Rirakura riragara.

Asa n'ingoma z'umugendo
Zikiranya urugera
Mu rugero rw'abasengo.

Niba ari ku ruhimbi
Ntuhuge kumureba
Atonganya uwo mutozo
Uranga ishya mu batunzi.

Niba ari mu murere
Umureke agumye aribore
Yizihirwe n'iraba,
Wogeze ururirimbo
Wenda urenze umunsi
Uzaba usukiwe mu rubu.

Uwankiranura n'ibihinda,
Akampa umwanya wo kumuhimba,
Namuhera bugihumura,
Umunsi ukira nkimuhugiye ho.

Naramubonye avuga umurimbo
Andabutswe atangira akaririmbo,
Nsanze ari ihogoza ndatuza
Nkomeza kumva umuhogo atunze.
Uko nakarangamiye ibyo byiza,
Nsuma wese mugwa mu byano,
Nsanze ari ijuru ry'umwezi
Nanjye mpimbira ho umwato
Ni ko kumwita umwangakurutwa.
Nsubiye mwita Marebe yera
Kandi atemba ho amaribori.

Ni umutako w'urutanisha
Ni ubutijima bw'urukundo,
Ni urukenyerero rw'inkindi,
Nkunda inkesha ze z'umukwira.

Ni uruhimbiro rw'abahanga
Niba uhutiye ho agashungo
Utazi inganzo irera amakombe
Ntumukandire ho utamwica.
Banza wirere ushyire kera,
Ukeshe mu mvugo unoze cyane.

Niba akinje iyo mu gikari
Ntuhakandire utamukanga.
Umureke acunde ubusoro kera
Mu nda y'ibicuba by'Amagaju.

Niba haruguru baguheje
Ni uko asukiranya ibisabo.
Utuze wumve uwo mususuruko
Ukesheje urugo umusesure.
Ntasa n'inshoberamahanga
Zimwe zitabuze kuba inshibwa
N'ubwo ari inshabizamudiho.

Naramubonye nshira agahinda
Umutima utangira kuvumera
Ari urukundo ruwuvugisha.
Mbonye akabije kuba urugwiro
Igihe rihundagaye rirenze
Nanjye nigaba mu nganzo
Nkabya umugambi wo kumuhimba.
Maze muhera ku mutwe iheru
Ngira ngo ndengure ku birenge.
Umusatsi wose ni umusana,
Ni urugege ru*ira ingingo
Ni urugeregere rw'uburanga,
Ni igisingizo cy'umudasumbwa.

Agira uruhanga rw'uruhebuza,
Nturuhanga ngo urashye uhumbya
N'iyo uhungiwe n'amahindu
Ahubwo uremera akaguhonda.

Ingohe ze ni irangamutuzo,
Ni uruterero rw'abatoya.
Amaso ni urubera rw'inkesha,
Kandi yuzuyemo ibinyonga
Akarusha ay'inyana urunyenyeri.

Izuru ni imbuga y'urutonde,
Amatama yose itoto riragwa.
Inseko ikeye umusanganya
Ubonye ukwezi kubanduye.
Naho urusizi rw'umususuruko
Rusesuye imisaya yose.

Amenyo ni inono izira inenge
Ni amasimbi y'urubugurizo,
Indoro ye ni uruhogozambyeyi,
Imvugo ye ni umurebe w'impundu,
Ingendo ni urugororangingo,
Indeshyo ni ijuru ry'umurere,
Umubiri wose ni ndebunyurwe.

Amaboko yose ni imibanga
Agira ibizigira by'ubukombe,
Urutoki rwose ni urutunda
Naho igituza cy'umutabonda
Kiri mo urwogere rw'imitari.

Imbavu ze ni imbandagihumbi,
Ni imitende itatse indinda.
Mu nda ni urutembanshyushyu
Ni umurere warezwe n'inka
Hose yitwa umwogabyano.

Nahoze nkumbuye iby'urukundo,
Nsanze ari ikome ry'urwunge,
Nuko nitsa agatima mu nda.

Inyange yariboye umusubizo
Mu rukenyero imbibi ziraka
Kandi ingondo zimugonyeye ho
Zamurangije mu ngingo.

Asa n'akabande ko mu mpeshyi
Imbyeyi ishima igashira icyusa,
Asa n'amarembo ataha amariza,
Yakebye imongi ziramukwira
Imbugu zitemba mu rwambariro.
Shima umurerwa amaso ataruha.
Asa na kiberinka y'umukwira
Izuba ryinaze rijya mu gicu.

Iyo wamubonye ukamuca iryera
Uramuririmba ukarenza amanywa.
Imbugu zitemba ibitugu byose
Zamuteye ishya mu gituza
Zigeze mu nda zirohoshya.

Wanditswe na Sipiriyani RUGAMBA
irashaka ibitekerezo byanyu kuko ni ingenzi mu minsi iza tuzabagezaho inkuru zicukumbuye ni ahanyu kudutuma.
Musangize ninshuti zanyu niba udushigikiye

02/06/2019

Nk’uko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani ni ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo. Umugani uvuga ukuri, ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri.

Tugarutse by’umwihariko ku migani migufi ariyo bakunze kwita “Imigani y’imigenurano” nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse, irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’abanyarwanda. Ushaka kumenya uburezi n’uburere cyangwa imibanire y’abantu bya Kinyarwanda wabisangamo.

Imigani migufi y’ikinyarwanda ni myinshi cyane ari nayo mpamvu, mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi no kuyibukiranya tuzakora inkuru zirenze imwe aho twifashishije uwitwa Icyimaye Jean Paul washyize iyi migani kuri internet tuzajya tugaruka ku migani iyi n’iyi tugendeye kuyihuriye ku nyajwi cyangwa ingombajwi imwe ziyibanziriza kugirango bigire umurongo bigenderaho.

Ubushize twari twagarutse ku migani itangizwa n’ingombajwi ‘B’ kugeza kuri ‘H’ nyuma yaho twari twahereye kuri ’A’. Muri iyi nkuru twahisemo kugaruka ku migani itangizwa n’inyajwi ’I’ aho twahisemo kuyigarukaho yonyine gusa, kubera ko iyi nyajwi ihuriweho n’imigani y’imigenurano myinshi.

I

Iba ibyegereye byakizaga, urufunzo ntirwahiye.
Iba imwe ikakugana mu ijana.
Ibanga ni irya babiri.
Ibihanga bibili ntibitekwa mu nkono imwe.
Ibihe biha ibindi.
Ibihembe by’intama ntawe umenya iyo bikura bigana.
Ibirenge bijya imbu kujya imbere.
Ibisa birasabirana.
Ibitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura.
Ibize nabi uyima ifu.
Ibuguma ntishobora isibo.
Ibuguma y’umushino imira imikangara itanu.
Ibuye ryabonetse ntiryica isuka.
Ibyara mweru na muhima.
Ibyagiye kera ibyagurukana irago.
Ibyaye amamasa yicungura amarago.
Ibyaye ikiboze iracyirigata.
Ibyaye ikiboze irakirigata.
Ibyo abapfu birya abapfumu.
Ibyo ejo bibara abo ejo. [Iby’ejo bibara ab’ejo.]
Ibyo ihaha birushya ihambira. [Iby’ihaha birushya ihambira.]
Ibyo isi ni amabanga. [Iby’isi ni amabanga.]
Icyizere cyiraza amasinde.
Iyangiye aho uyemereye uyiragirira aho yamagiriye.
Icyo imbwa yanze umanika aho ireba.
Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi.
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
Ifuni y’imboro iruta umujyojyo w’igituba.
Igihiswe kirabora na nyiracyo akabora.
Igishongore cy’umugore ni nk’icyo imbwa.
Igikeri cyakandagiwe n’inka kiti: uko zivuze nyamahembe.
Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda.
Igiti cyatewe n’Imana ntigihungabanywa n’umuyaga.
Igiti cyiswe umwana ntigicanwa.
Igiti kigororwa kikiri gito.
Igiti uzacana umusaza agitera acyiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore).
Iguguna umuhini yototera isuka.
Iguye ntayo itayigera ihembe.
Ihene bayita mweru ikirirwa itarishije.
Ihene mbi ntuyizirika ho iyawe.
Ihene mbi yanga mwabo.
Iherezo riruta intangiriro.
Ihiye nabi uyima ifu.
Ihunga umurinzi igwa ruhabo.
Ijambo ribi rivana imboro mu gituba.
Ijisho ridahuze ntirihaka.
Ijisho rikwanga nturiyoberwa.
Ijisho ry’imbwa ntiribuza umugabo kurya utwe.
Ijisho ry’umukunzi rikuririra ripfuye.
Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni.
Ikimuga kiruta igiyuro.
Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi.
Imana ifasha uwifashije.
Imana ihora ihoze.
Imana irara ahandi igataha i Rwanda.
Imandwa z’abatindi zigira iyazo mirindi.
Imbaraga nke zitera imico myiza.
Imbeba yakandagiye umwite w’injangwe iti: ubugabo bwari aha!
Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi.
Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’urusyo ihakura inda y’urubati.
Imboro mbi ni idafite ifaranga.
Imboro mbi ni itabyara.
Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo.
Imbura gihana yabuze gihamba.
Imbuto y’umugisha isoromwa ku giti cy’umuruho.
Imbwa yigannye inka kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira.
Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso.
Iminsi ikona inzovu (ingwe).
Iminsi irasa ariko ntihwana.
Iminsi iteka inzovu mu rwabya.
Iminsi ivuguta nta muvuba.
Iminsi ni imitindi.
Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara iku*imu.
Iminsi y’umujura ni mirongo ine.
Iminsi yira ari myinshi igahimwa n’umwe.
Imirimo ibiri yananiye impyisi.
Imishishi y’imishino ntishira inogonora.
Imitunu y’igikeri ntiyirukanye abavomyi.
Imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya.
Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi.
Impamvu ingana ururo.
Impfizi ibyara uko ibyagiye.
Impfizi izira izayontigira inyishyu.
Impfizi ntiyimirwa.
Impfubyi ibaga yotsa.
Impfubyi yunvira mu rusaku.
Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye.
Impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda.
Inda ibyara mweru na muhima.
Inda mbi (irimo urwango) uyiha amata ikaruka amaroso.
Inda nini yishe ukuze.
Inda y’umwanzi (yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso.
Indambirwa y’iminsi yenda umurwayi.
Indashimwa yahawe urutugu irutwarana n’ijosi.
Indyarya ihimwa n’indyamirizi.
Indyarya ebyiri iyo ziryamanye, bucya ntayenze indi.
Ingabo y’umugore iragushora ntigucyura.
Inganyi ya cyane iganyira nugira ngo awa.
Ingendo y’undi iravuna.
Ingeso ipfa nyirayo yapfuye.
Ingoma idahora ni igicuma.
Ingona zirya bamwe abandi bambuka.
Ingurube ibyaye ntiribwa n’imbwa.
Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara.
Ingwe ntiyari izi gufata ijosi yarabwirijwe.
Inka ya Nkoronko igira inkomoko.
Inka yikoma isazi aho igeza umurizo.
Inkingi imwe ntigira inzu.
Inkoko iriwabo ishomba umukara.
Inkokokazi iteteza nk’izindi bati ngiyo kanwa kabi.
Inkoko yaraye hanze iba yabaye inkware.
Inkomyi y’amabyi irayitera.
Inkonda z’umwana w’undi zirarura.
Inkongoro yadede inywera mo dede wenyine.
Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso ( ntigera ku ngeso).
Inkono ihira igihe, n’aho wacanira ute.
Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi).
Inkono zisumbanya imbyiro.
Inkotsa ivuga nk’izindi bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi).
Inkovu icitse irushya abavu*i.
Inkubisi yacyane irayitera (irayitarukiliza).
Inkungu*i y’inkware ishoka agaca kayireba.
Inkungu*i y’inkware yashotse agaca kayireba.
Inkungu*i y’urukob’irihiga?
Inkungu*i y’igikoba yihamagarira amakara
Inkunzi y’imiryango icika inkangu mu nnyo.
Inkunzi y’imiryango ikobora rugongo.
Inkuru mbarirano iratuba.
Inkuru mbi ntiyoberana.
Inkururabutindi ihakwa n’uhanyaze.
Inkururarusya iswika nyirasenge.
Inkware (igiye cyera) itura mu itongo ry’uwayihigaga.
Inkware yinyabugingo yatoreye mwitongo ryuwayihigaga.
Inshakura irongorwa kabiri.
Inshuti ni iyo musangira mukayaga.
Insina ngufi ntawe ntawe utayicaho ikoma.
Insina ngufi ntawe utayigera.
Insuti ziba nyinshi, iyo mwambaranye ubusa iraguma.
Inshyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo.
Intamenya y’umugabo irira ku mu*iro.
Intasi y’impyisi yabira maka.
Intege nke ntizikina zirarwana.
Intege nke zitera imico myiza.
Intenge itari iyawe, uratoboroza.
Inyamaswa idakenga yicwa n’umututizi.
Inyamibwa y’imboro ni ishyutwe.
Inyongera mbi ni imisuha.
Inyoni iguruka yisunze agati.
Inyoni ivuye mu cyari itaramenya kuguruka bayifatisha intoki.
Inzigo y’imboro ihozwa indi.
Inzira ntibwira umugenzi.
Inzoga ni imfura ikanyobwa n’imfura.
Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso.
Inzu y’umwanzi niyo uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze).
Irya mukuru riratinda ariko ntirihera.
Iryo wavuze urarihacyishwa.
Isari iyo isumbye isesemi, umugabo asubira ku cyo yangaga.
Isari iyo yasumbye isesemi umugabo asubira ku cyo yangaga.
Isazi y’ubute ntirya igisebe.
Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yanjye.
Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yange.
Ishira amenyo ntishira amerwe.
Ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera.
Ishyano rigwira nyirumugore umwe.
Ishyano rivurwa n’irindi.
Isi ntigira inyuturano.
Isoni zirisha uburozi.
Isuka ibagara ubucuti ni akarenge.
Isuku igira isoko.
Isuli isambira byinshi igasohoza bike.
Itanga ishatse (Imana).
Itegeko rirusha ibuye kuremera.
Ivu rihoze niryo ryotsa inzu.
Ivu rihoze ryotsa inzu.
Iyagukanze ntiba inturo.
Iyaguye ntayo itayigera ihembe.
Iyihuse ibyara ibihumye.
Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
Iyakitse ntawe utayikora mu nda.
Iyaseseye ntiyugururirwa.
Iyihuse ibyara ibihumye.
Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
Iyo abanzi babaye benshi Imana iba mwene nyoko.
Iyo abavandimwe bavumbitse akaguru, uvumbura akawe.
Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza.
Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu.
Iyo amazi abaye make aharirwa impfizi.
Iyo bavuze ibigoramye, imihoro ihaguruka mbere.
Iyo butarira mukaso aba nyoko.
Iyo iminsi ihuze urayiba.
Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga.
Iyo inzovu zirwanye, ibyatsi birahababarira.
Iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga).
Iyo ngira ntya yari ijambo ni uko yaje nyuma.
Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu.
Iyo umuntu agukoreye nabi abakwigishije.
Iyo u

mutindi yanitse ntiriva.
Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w’umukobwa avukana itanu.
Iyo usanze abavandimwe bavumbitse akarenge uvanamo akawe.
Iyo usanze imbwa yuriye igiti, uhita ubaza uwayurije.
Izina ni ryo muntu.
Izotanye zisigana ivu.

Uramutse ubonye hari umugani mugufi wari u*i twibagiwe wawudusangiza unyuze mu mwanya wagenewe ibitekerezo, kimwe n’uko niba hari umugani usomye ukumva uragutunguye cyane wawusangiza abasomyi bacu, ikindi kandi haramutse hari umugani wumvise utazi icyo ushaka gusobanura nabyo wabitwandikira haba mu mwanya wagenewe ubutumwa kugirango tuzayisobanuze abakuru cyangwa abahanga mu rurimi n’umuco babidusangize.
YISANGIZE INCUTI

Address

KG 7 Ave
Kigali
83 KIGALI

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Inaha posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category