Imvaho Nshya

Imvaho Nshya The Official page For Imvaho Nshya NewsPaper �

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨Abana b’Ingagi 22 ni bo bazitwa amazina mu birori bigiye kuba ku nshuro ya 21 mu Kinigi mu Karere ka Mus...
11/08/2026

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Abana b’Ingagi 22 ni bo bazitwa amazina mu birori bigiye kuba ku nshuro ya 21 mu Kinigi mu Karere ka Musanze tariki 4 Nzeri 2026.

Byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, aho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB) rwagaragaje ko Kwita Izina ari igikorwa gihuza abaturage, abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo hizihizwe kororoka kw’ingagi zo mu misozi.

Kuva umuhango wo kwita izina watangira mu 2005, u Rwanda rumaze kwita amazina abana b’ingagi 438, aho bifasha kumenya no kurinda buri nyamanswa mu muryango wayo.

Myugariro ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, wakiniraga AEL Limassol yo mu ...
11/08/2026

Myugariro ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, wakiniraga AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Chypre yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Chennaiyin FC yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buhinde.

Inkuru irambuye⤵️🔗
➡️:https://imvahonshya.co.rw/imanishimwe-emmanuel-mangwende-yerekeje-mu-buhinde/

APR BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 96-85 naho REG BBC itsinda Patriots amanota 67-65 , amakipe yombi asabwa intsinzi i...
11/08/2026

APR BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 96-85 naho REG BBC itsinda Patriots amanota 67-65 , amakipe yombi asabwa intsinzi imwe zikagera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball.

Iyi mikino ya gatatu ya ½ yakinwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026 muri Petit Stade i Remera.

APR BBC na REG BBC zirasabwa gutsinda umukino utaha zikagera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Iyi mikino iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026 muri Petit Stade i Remera

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yakiriye itsinda ry'abayobozi bak...
10/08/2026

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yakiriye itsinda ry'abayobozi bakuru b’ibigo by'ubucuruzi bibumbiye mu muryango wa Young Presidents’ Organisation (YPO), batangiye uruzinduko rwabo mu Rwanda mu rwego rwa gahunda yo gusura ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yabasangije urugendo rw’u Rwanda mu iterambere n’amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda no guteza imbere ubufatanye.

10/08/2026

🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥

Sobanukirwa “Guhambanwa Ikara” umwe mu mihango iri gukendera: Umuhango wo guhambana Ikara wakorwaga iyo umusore, cyangwa inkumi yapfaga atubatse urugo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye urubyiruko rw’Intore z’Indangamirwa kuba ku isonga mu kurinda ibyo u ...
10/08/2026

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye urubyiruko rw’Intore z’Indangamirwa kuba ku isonga mu kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho no kubiteza imbere, kugira ngo n’abazazikomokaho bazabasigire umurage ukomeye wo kubaka Igihugu.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, aho yashimye abateguye iri torero ndetse n’urubyiruko rwatoranyijwe rukaryitabira, avuga ko rwasoje amasomo rwagaragaje umurava, ikinyabupfura n’ubushobozi rwari rusanzwe rugaragaza mu bikorwa byarwo.

Inkuru irambuye⤵️🔗
➡️:https://imvahonshya.co.rw/dr-nsengiyumva-yasabye-intore-zindangamirwa-kuba-ku-isonga-mu-kurinda-ibyagezweho/

Address

Kimironko Near REB, Former UNESCO Building
Kigali
250

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Imvaho Nshya posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Imvaho Nshya:

Shortcuts

Share