Imvaho Nshya

Imvaho Nshya The Official page For Imvaho Nshya NewsPaper οΏ½

πŸš¨π€πŒπ€πŠπ”π‘π” π€π†π„π™π–π„π‡πŽπŸš¨Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko yahagaritse ingendo zayo zari zi...
23/06/2025

πŸš¨π€πŒπ€πŠπ”π‘π” π€π†π„π™π–π„π‡πŽπŸš¨

Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko yahagaritse ingendo zayo zari ziteganyijwe kuva cyangwa kujya muri Qatar, hagati ya tariki 23 na 24 Kamena 2025.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze Kuri uyu mugoroba cyavuze ko ibi byatewe n'ibibazo by'umutekano muke biri muri ako karere, ibi bikaba bikozwe mu rwego rwo kurengera umutekano w'abagenzi n'abakozi b'indege.

RwandAir kandi yavuze ko ihagaritse ingendo zijya cyangwa ziva i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, isaba abagenzi kwihanganira izi mpinduka.

NI IGITANGAZA: AFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA ARIKO AZA MU BAMBERE MU KIGO YIGAHO
23/06/2025

NI IGITANGAZA: AFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA ARIKO AZA MU BAMBERE MU KIGO YIGAHO

Myugariro w’iburyo Omborenga Fitina wakiniraga Rayon Sports yasubiye muri APR FC.
23/06/2025

Myugariro w’iburyo Omborenga Fitina wakiniraga Rayon Sports yasubiye muri APR FC.

πŸš¨π€πŒπ€πŠπ”π‘π” πŒπ€π’π‡π˜π€πŸš¨Nsengiyumva Richard yatorewe kuyobora Musanze FC mu myaka itanu iri imbere asimbuye Tuyishimire Placide ...
23/06/2025

πŸš¨π€πŒπ€πŠπ”π‘π” πŒπ€π’π‡π˜π€πŸš¨

Nsengiyumva Richard yatorewe kuyobora Musanze FC mu myaka itanu iri imbere asimbuye Tuyishimire Placide β€˜Trump’ uherutse kwegura.

Ikipe ya Oklahoma City Thunder yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n...
23/06/2025

Ikipe ya Oklahoma City Thunder yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) nyuma yo gutsinda Indiana Pacers amanota 103-91 mu mukino wa karindwi wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

REG VC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka muri Volleyball, nyuma yo gutsinda Chema VC yo muri Kenya amaseti 3-1(18-25, 27-2...
22/06/2025

REG VC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka muri Volleyball, nyuma yo gutsinda Chema VC yo muri Kenya amaseti 3-1(18-25, 27-25, 25-22, 25-18)

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 83-75 amakipe yombi anganya intsinzi imwe ku yindi mu mikino ya Β½ mu ya kamarampak...
22/06/2025

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 83-75 amakipe yombi anganya intsinzi imwe ku yindi mu mikino ya Β½ mu ya kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Basketball.

Umukino wabanje REG BBC yatsinze UGB BBC amanota 96 -84 iyitsinda umukino wa kabiri, itera intambwe igana ku mukino wa nyuma.

APR FC yemeje ko yasinyishije Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC amasezerano y’imyaka itatu.
22/06/2025

APR FC yemeje ko yasinyishije Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC amasezerano y’imyaka itatu.

πŸš¨π€πŒπ€πŠπ”π‘π” π€π†π„π™π–π„π‡πŽπŸš¨Police WVC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itsinze ...
22/06/2025

πŸš¨π€πŒπ€πŠπ”π‘π” π€π†π„π™π–π„π‡πŽπŸš¨

Police WVC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1( 25-15, 22-25, 25-15, 27-25).

APR FC yatangaje ko yasinyishije Umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao ukina inyuma ya ba rutahizamu amasezerano y’imyaka...
22/06/2025

APR FC yatangaje ko yasinyishije Umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao ukina inyuma ya ba rutahizamu amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi abaye uwa mbere iyi kipe y’ingabo itangaje muri iyi mpeshyi.

Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyarashe umugore ukekwaho gushaka kugaba igitero cy’ubwiy...
22/06/2025

Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyarashe umugore ukekwaho gushaka kugaba igitero cy’ubwiyahuzi ku Isoko rya Kalerwe riherereye mu Mujyi wa Kampala.

Iki gitero cy’ubwiyahuzi kije nyuma y’ibyumweru bitatu izi Ngabo zirashe abantu babiri bashakaga kwiturikiriza ibisasu mu kivunge cy’abantu bari bagiye kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana b’i Bugande.

Address

Kimironko Near REB, Former UNESCO Building
Kigali
250

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Imvaho Nshya posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Imvaho Nshya:

Share