
30/10/2024
Kuri iki cyumweru 28 ukwakira 2024, Umuseke na The Cornerston, basuye ikigo cya TVT ya Gaseke mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’umushinga “Igana n’umuhanga, uzaba umuhanga”. Bakinnye kandi banaganira n’abanyeshuri ba Sancta Mariya aho ibiganiro byagombaga gusubukurwa muri uyu mwaka w’amashuri. Abanyeshuri 58 harimo abakobwa 20 n’abahungu 38, bishimiye kongera kubona abafatanyabikorwa b’ikigo cyabo.