07/04/2021
: Bimwe mu byaranze tariki 7 Mata 1994
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa byâubwicanyi, amagambo yâurwango byayibanjirije, ariko byâumwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye twâu Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, nâahandi,...
Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora nâabandi bahezanguni bakoresheje inama zâubwicanyi, bategeka ko hose mu gihugu hajyaho bariyeri, muri iryo joro Abatutsi batangira kwicwa.
Guhera tariki ya 7 Mata 1994, ahantu hatandukanye mu gihugu, Abatutsi barishwe, kugera igihe abicanyi batsindiwe Urugamba bagahunga babifashijwemo nâAbafaransa.
Ni muri urwo rwego Komisiyo yâIgihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) izajya isohora inyandiko igaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu buri munsi. Iyi nyandiko ikubiyemo uko yakozwe tariki ya 07 Mata 1994.
Abasirikare bo mu Mutwe warinda Perezida Habyarimana ku isonga ryo gutsemba abatutsi muri Kigali
Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma yâihanurwa ryâindege Falcon 50 yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe nâabasirikare bo mu umutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi twâUmujyi wa Kigali, no kwica Abatutsi.
Kimwe mu bikorwa Interahamwe nâabasirikari barindaga umukuru wâigihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nkâahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo zâUmuryango wâAbibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje kuburizwamo nâimirwano hagati yâIngabo za FPR Inkotanyi nâabasirikare barindaga umukuru wâIgihugu bituma abenshi mu Batutsi nâabandi bari muri Sitade Amahoro barokoka. Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu wâUmubiligi witwa Francois VERITER wari impuguke (consultant) mu bijyanye nâimiyoborere akorera isuzuma imishinga yâu Rwanda rwaterwagamo inkunga nâIshami ryUmuryango wâabibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).
Kuri iyo tariki kandi nibwo major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe wâaba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi nâabataravugaga rumwe nâubutegetsi batuye hafi yâikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.
Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri nâababikira biciwe mu Kigo cyâAbayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri wâumuyezuwiti Chrysologue Mahame wâimyaka 67, wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga âAssociation des Volontaires de la Paixâ (AVP). Abo bose bishwe nâabasirikare ba Letam barimo abarindaga umukuru wâigihugu nâabaparakomando bâi Kanombe bafatanyije nâ Interahamwe.
Kurimbura abanyepolitiki batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside
Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitike batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri wâIntebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe nâabasirikare icumi bâAbabirigi bo mu ngabo zâUmuryango wâAbibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo nâabasirikare ba Leta yâu Rwanda bari bayobowe na major Bernard Ntuyahaga wahamijwe icyo cyaha nâUrukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 yâigifungo muri 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.
Abandi bishwe ni Perezida wâUrukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederiko Nzamurambaho, wari na Perezida wâishyaka PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD nâumugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri wâitangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald Ndasingwa wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro nâabasirikare barindaga Perezida Habyarimana.
Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi niyo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ryâAbatutsi nâabanyapolitiki bâAbahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru wâIngabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage bâinzirakarengane bicwaga, anatanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.
Hashingiwe ku mugambi wa jenoside wariho, gutsemba abatutsi byakwiriye mu gihugu hose nyuma y'itangazo ry'urupfu rwa Perezida Habyarimana
Guhera tariki ya 6 mata 1994 ninjoro, Radiyo Rwanda na RTLM byacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora Theoneste wari umuyobozi wâibiro bya Minisitiri wâingabo, mu izina rya Minisitiri wâIngabo, ryemezaga urupfu rwâumukuru wâigihugu Perezida Habyarimana Juvenal, risaba abaturage kuguma mu rugo, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kwica Abatutsi bose hatagize uhunga, muri ako kanya mu bice bitandukanye byâUmujyi wa Kigali, cyane cyane ku Kacyiru na Kimihurura, Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi. Ni nako kandi ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi baricwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri nâabandi bayobozi bo mu nzego zâibanze.
Aho ubwicanyi bwahise butangira ni muri Komini Giciye ku Gisenyi hiciwe Abatutsi benshi barimo nâumugore wa Bwana Bazivamo Christophe wakoraga mu mushinga wâubuhinzi muri ako gace.
Muri Komine Bicumbi muri Kigali, burugumesitiri Juvenal Rugambarara yahise atangira gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Abatutsi. Uyu Rugambarara yemereye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ko we ubwe yishe Abatutsi bagera ku 100, akaba yarahamwe nâicyo cyaha.
Ku itariki ya 7 Mata 1994, kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri perefegitura ya Kibungo.
Mu yahoze ari Komini Runda muri Gitarama, mu karere ka Kamonyi, naho ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 7 mata 1994. Abatutsi baho biciwe mu duce twa Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, ku Kiraro/kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri station I Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi ndetse hari nâabajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza. I Runda hakomoka abakoze Jenoside bâibirangirire ari nabo batangije Jenoside i Runda barimo Kamana Claver wari rwiyemezamirimo wâumwubatsi, Uwimana PĂ©lagie, wari umwarimu na Ndayambaje Sixbert wari Burugumestri wa Runda.
Kuri uyu munsi kandi mu yahoze ari Komine Kayenzi, naho muri Gitarama, Abatutsi biciwe ahitwa kuri Cocobeka nâahitwa Intwari kuri Nyabarongo, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Muri Komini Gisuma, perefegitura ya Cyangugu naho abajandarume batangiye kwica Abatutsi kimwe no muri Nyaruguru ahitwa i Ruramba.
Muri Komine Muko, perefegitura ya Gikongoro mu Karere ka Nyamagabe, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe nâumukuru wa Polisi ya Komini afatanyije na Burugumesitiri Kayihura Albert, bishe Abatutsi batandatu bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi, barimo umukozi wari ushinzwe imari ya Komini, Michel Gacendeli nâumuryango we.
Mu mujyi wa Gisenyi, Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ikigo cya gisirikari mu karere ka Gisenyi yahise akoresha inama Interahamwe, Impuzamugambi, abasikikari nâabajandarume, hafatwa icyemezo cyo gushyiraho bariyero hose mu mujyi, no kwica icyitwa Umututsi cyose. Abishwe babasangaga mu ngo zabo, imodoka zitwara imirambo zikajya kubajugunya mu byobo byari byateguwe mu irimbi rya Gisenyi, abicanyi bahimbye âKomini Rougeâ.
Ubwicayi bwahise butangira ku Nyundo bukomeza ku minsi yakurikiyeho, Abatutsi barenga 800 biganjemo abana nâabagore bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Nyundo, baricwa harokoka mbarwa. Ubwo bwicanyi nabwo bwateguwe kandi buyoborwa na Col. Anatole Nsengiyumva.
Ku mugoroba wâiyi tariki ya 07 Mata 1994 nanone, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari ntoya ya Nyundo naho abagera kuri 150 bicirwa muri Paruwasi gatolika ya Busasamana muri Diyosezi ya Nyundo.
Kuri uwo munsi kandi ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, muri Gisenyi, hiciwe Abatutsi bari bakuwe nâInterahamwe kuri Komini Rubavu naho abandi bicirwa muri Centre St Pierre, mu nzu yâabakobwa ba Musenyeri, mu cyahoze ari Rwandex ya Gisenyi , kuri Kiliziya ya Paruwasi Stella Maris no kuri Komine Rouge.
Ubwicanyi bwarakomeje muri Mutura na Rwerere, i Mudende no mu Bigogwe, bicwa nâabasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe cyayoborwaga na Lt Koloneli Alphonse Nzungize.
Itsembabatutsi mu Ruhengeri ryatangijwe n'inama iyobowe na Nzirorera Joseph
Tariki ya 07 Mata 1994, habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari umunyamabanga mukuru wa MRND ku rwego rwâigihugu, yitabirwa na Colonel Eprem Setako, Harerimana Emmanuel wari burugumesitiri wa komini Mukingo, Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean DamascĂšne Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi wari burugumesitiri wa Komine Nkuli, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza. Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo cyaho. Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda hakanashyirwaho za bariyeri ahantu hatandukanye. Colonel Bizimungu yashinzwe gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, nyuma yâinama yatanze imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage, nâabakuru bâInterahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.
Abatutsi bahungiye mu ishuri rikuru ryâubuhinzi nâubworozi rya ISAE Busogo barishwe bose, abapolisi nâInterahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri paruwasi ya Busogo.
Kuri iyo tariki ya 07 Mata 1994, mu ma saa cyenda, Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe ziyise Amahindure (umutwe wâabicanyi wo muri Komini Mukingo) bagiye kwica ahandi muri Ruhengeri; ni muri urwo rwego zagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rwâUbujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.
Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, aho babakuraga mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Ni ubwicanyi bwari buyobowe na Yussuf Munyakazi na diregiteri wâuruganda rwa CIMERWA Marcel Sebatware wahungiye mu gihugu cyâUbubiligi akaba yarabonye ubwenegihugu bwacyo.
Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Perefegitura ya Cyangugu, mu Karere ka Rusizi, muri centre ya Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku biro bya komine Musasa ahari muri Perefegitura ya Kigali Ngari no mu nkengero zayo, i Muhondo mu Karere ka Gakenke, ku biro bya Komine Tare muri Kigali ngari, ku bitaro bya Nemba no muri centre ya Gakenke.
Kuri uyu munsi kandi hishwe Abatutsi i Kananira muri Nkungu (Cyangugu), Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero wâAbadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, (ubu ni mu Karere ka Nyabihu), Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero wâAbadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira , abari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse nâabari bahungiye kur segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu kuva i Kigali, Gikongoro, Cyangugu, Ruhengeri, Gisenyi nâahandi byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, ni ngombwa kuko ari uburyo bwo gushyigikira ubumwe nâubwiyunge mu Banyarwanda no gushyigikira no kurinda ibyo Leta yagejeje ku Banyarwanda. Kwibutsa amateka ya Jenoside ni ngmbwa kuko ari ngombwa kurwanya abahakana bakanayipfobya, hamwe nâabandi bose barwanya gahunda zo kubaka Iguhugu.
Iyi nyandiko yateguwe na Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)