ISIBO TV and RADIO

ISIBO TV and RADIO Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from ISIBO TV and RADIO, TV Channel, Nyarugenge.

*ISIBO TV and RADIO
*THE HUB OF CONTENT
*TV'S APP "ISIBO" On google Play Store
*YOUTUBE CHANNEL "ISIBO TV AND RADIO OFFICIAL"
*INSTAGRAM ACCOUNT ""
*FACEBOOK ACCOUNT "ISIBO TV AND RADIO”
*TWITTER(X) ACCOUNT “ISIBO TV AND RADIO”

Miss Uganda 2025 Natasha Nyonyozi yitabiriye ibirori bisoza irushanwa rya Miss Burundi.Ibirori bisoza Irushanwa rya Miss...
25/07/2025

Miss Uganda 2025 Natasha Nyonyozi yitabiriye ibirori bisoza irushanwa rya Miss Burundi.

Ibirori bisoza Irushanwa rya Miss Burundi biteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25/07/2025.

98.7FM

Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko afite amatsiko yo kumenya byinshi kuri album nshya ya Lionel S...
25/07/2025

Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko afite amatsiko yo kumenya byinshi kuri album nshya ya Lionel Sentore.

Ibi byatumye atangaza ko nawe azitabira igitaramo cya Lionel Sentore kizamurikirwamo iyi album yise "Uwangabiye" yibanda ku muco, urukundo n’ishimwe.

Lionel Sentore azataramana n’abahanzi barimo Jules Sentore, Ruti Joel n’Itorero Ishyaka ry’Intore, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kuza gushyigikira uyu muhanzi.

98.7FM

Igitaramo cyagombaga guhuza abarimo Jose Chameleone, Ykee Benda, Marina na Kenny Sol cyasubitswe ku munota wa nyuma.Abat...
25/07/2025

Igitaramo cyagombaga guhuza abarimo Jose Chameleone, Ykee Benda, Marina na Kenny Sol cyasubitswe ku munota wa nyuma.

Abateguye iki gitaramo bafashe umwanzuro wo kugisubika mu gihe haburaga amasaha make ngo abahanzi baturuka mu Rwanda berekeze i Kampala.

Kugeza ubu abagiteguye ntibahise batangaza iicyatumye iki gitaramo gisubikwa gusa bivugwa ko byatewe n'uko kitamamajwe uko bikwiye bakaba babona ko gishobora kubura abantu.

Iki gitaramo cyiswe "Uganda-Rwanda Music Festival cyari kubera Lugogo Cricket Oval ku wa 26 Nyakanga 2025.

98.7FM

Liverpool yakoze imyitozo yitabiriwe n'ibihumbi 25 bo muri Hong Kong.Iyi myitozo yabereye kuri Kai Tak Stadium ku wa 24 ...
25/07/2025

Liverpool yakoze imyitozo yitabiriwe n'ibihumbi 25 bo muri Hong Kong.

Iyi myitozo yabereye kuri Kai Tak Stadium ku wa 24 Nyakanga 2025.

98.7FM

🚨 : IBINTU 2 CHÂTEAU LE MARARA YAKORA IKISUBIZA IKUZO 🙌🏾 || IBYABABAYEHO DUHURA NABYO KENSHI💔😭 Ikiganiro cyose 👇🏿👇🏿
24/07/2025

🚨 : IBINTU 2 CHÂTEAU LE MARARA YAKORA IKISUBIZA IKUZO 🙌🏾 || IBYABABAYEHO DUHURA NABYO KENSHI💔😭

Ikiganiro cyose 👇🏿👇🏿

🚨 : IBYABAYE KURI CHÂTEAU LEMARARA DUHURA NABYO KENSHI💔||IBINTU 2 YAKORA IKISUBIZA IKUZO🙌🏾*ISIBO TV and RADIO*THE HUB OF CONTENT*TV'S APP "ISIB...

Juma Jux n'umugore we Priscilla baritegura kwibaruka imfura.Aba bombi baherutse gukora ubukwe bw'agatangaza bwabereye Ta...
24/07/2025

Juma Jux n'umugore we Priscilla baritegura kwibaruka imfura.

Aba bombi baherutse gukora ubukwe bw'agatangaza bwabereye Tanzania na Nigeria, bwitabiriwe na benshi mu byamamare byo muri ibi bihugu.

98.7FM

Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo. Uwihanganye yari Ambasaderi w’u Rwanda m...
24/07/2025

Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo.

Uwihanganye yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.

Mbere yaho kuva muri Kanama 2017 kugeza muri Kanama 2019 yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

98.7FM

Perezida Kagame Paul yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta 10.Mu mazina mashya y...
24/07/2025

Perezida Kagame Paul yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta 10.

Mu mazina mashya yagaragaye muri Guverinoma ni ane harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu.

Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Jean de Dieu Uwihanganye agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.

98.7FM

Imyitwarire ya Dr Jose Chameleone na Juliet Zawedde ku rubyiniro ikomeje kuvugisha benshi muri Uganda.Dr Jose Chameleone...
24/07/2025

Imyitwarire ya Dr Jose Chameleone na Juliet Zawedde ku rubyiniro ikomeje kuvugisha benshi muri Uganda.

Dr Jose Chameleone yongeye gutuma abafana be bakomeza kwibaza byinshi ku mubano udasanzwe afitanye n’umugore w’umunyamafaranga uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Juliet Zawedde.

Uyu mugore yasanze Chameleone ku rubyiniro ubwo yari ataramiye abakunzi be mu ijoro rya 23 Nyakanga barasomana.

Ibi byongeye gushimangira ko ubucuti bwabo bwa bararenze ubusanzwe bikagera kugukundana.

98.7FM

Perezida Kagame yahuye na Dr Justin Nsengiyumva uherutse kugirwa Minisitiri w’Inteb.Perezida Kagame na Minisiteri Nsengi...
24/07/2025

Perezida Kagame yahuye na Dr Justin Nsengiyumva uherutse kugirwa Minisitiri w’Inteb.

Perezida Kagame na Minisiteri Nsengiyumva, baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'Igihugu.

98.7FM

Liverpool irifuza Alexander IsakIzi nkuru zije nyuma y'uko uyu musore w'imyaka  25 atajyanye na bagenzi be  ba Newcastle...
24/07/2025

Liverpool irifuza Alexander Isak

Izi nkuru zije nyuma y'uko uyu musore w'imyaka 25 atajyanye na bagenzi be ba Newcastle United mu mikino itegura umwaka utaha w'imikino.

Icyiyongera kuri ibi ni uko Alexander Isak yabwiye Newcastle United ko ashaka kuyivamo muri iyi mpeshyi.

98.7FM

Address

Nyarugenge

Opening Hours

Monday 07:30 - 22:45
Tuesday 07:30 - 22:45
Wednesday 07:30 - 22:30
Thursday 07:30 - 22:45
Friday 07:30 - 22:45
Saturday 07:30 - 22:45

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when ISIBO TV and RADIO posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category