
28/07/2025
Masai Ujiri, umwe mu bashinze umuryango Giants of Africa, yasabye urubyiruko rw’Afurika kwizera ubushobozi rufite, gukura rufite intego no gufasha abandi, avuga ko ejo hazaza h’uyu mugabane hari mu biganza byabo.
Yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga, mu nama yahuriyemo urubyiruko yiswe International Youth Day Forum yabereye muri BK Arena i Kigali. Iyo nama yabaye mu rwego rw’ibikorwa by’icyumweru cy’iserukiramuco Giants of Africa Festival kiri kubera mu Rwanda kuva ku ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025. Iki gikorwa cyahuje abasaga 2000 b’urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 15–19 baturutse mu bihugu 20 by’Afurika.
Mu bashyitsi bakomeye bitabiriye harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’umuyobozi wa African Leadership University (ALU), Fred Swanike.