Eddy Kamoso ofifcial

Eddy Kamoso ofifcial Missionary-Media personality--Voice over artist - presenter

Happy Birthday my lovely Sister Tonzi!  isabukuru yawe ni igihe cyo kwibuka ukuntu uri uw’agaciro. Imana iguhe imyaka my...
17/09/2025

Happy Birthday my lovely Sister Tonzi! isabukuru yawe ni igihe cyo kwibuka ukuntu uri uw’agaciro. Imana iguhe imyaka myinshi y’ineza n’amahirwe.EK

12/09/2025

Uburebure bw'umusozi ntibigukange,Tekereza ku mbaraga ugiye gukoresha kugirango uzamuke umusozi.

Uburebure bw'umusozi ntibugukange,Tekereza ku mbaraga ugiye gukoresha kugirango uzamuke umusozi.
12/09/2025

Uburebure bw'umusozi ntibugukange,Tekereza ku mbaraga ugiye gukoresha kugirango uzamuke umusozi.

11/09/2025

Eddy KAMOSO ashubije uwamubwiye ko agiye kwiyahura kubera ko umukobwa yamwanze.

Jolly Mutesi ,nshimye umutima mwiza werekanye ejo bwo gushyigikira abahanzi ba Kina Music. Ni igikorwa cyiza kigaragaza ...
31/08/2025

Jolly Mutesi ,nshimye umutima mwiza werekanye ejo bwo gushyigikira abahanzi ba Kina Music. Ni igikorwa cyiza kigaragaza urukundo rwawe no guha agaciro impano z’Abanyarwanda. Imana iguhe umugisha kandi igukomeze muri uwo murongo wo gutera abandi inkunga.Imana iguhe imigisha kandi igushyigikire inakurinde.

22/08/2025

Personne n’échappe totalement au besoin d’amour et d’affection. 🕊️
C’est un besoin fondamental de l’être humain, au même titre que manger, dormir ou se sentir en sécurité. Même ceux qui paraissent forts, froids ou indépendants recherchent, consciemment ou non, chaleur humaine et reconnaissance❤

10/08/2025

KUNAMBA KURI YESU
Icyanditswe nyamukuru: Abafilipi 2:9-11
“Nicyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane, imuha izina risumba andi mazina yose; kugira ngo mu izina rya Yesu amavi yose apfukame, ay’abari mu ijuru n’ay’abari mu isi n’ay’abari munsi y’isi, kandi indimi zose zivuge yuko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.”
1. Gusobanukirwa 'Kunamba kuri Yesu'
Kunamba bisobanuye kwemera ubuyobozi bwa Yesu, kumwumvira, no gushyira ubuzima bwacu munsi y’ubushake bwe. Si ugupfukama gusa ku mubiri, ahubwo ni umwuka w’ubworoherane n’icyezere imbere ye.
2. Impamvu 3 z’ingenzi zo kunamba kuri Yesu
1. Ni We wenyine ufite izina risumba ayandi – (Ibyakozwe 4:12) “Nta wundi twahawe agakiza keretse Yesu.”
2. Ni We ugira imbaraga zo guhindura ubuzima – Aravura, artabara, aguhindurira inzira.
3. Kunamba kuri We ni intangiriro y’amahoro – Iyo tumwizeye, aturinda guhagarika umutima no kwikoreza imitwaro.
3. Urugero rwa Bibiliya
• Daniyeli mu rwobo rw’intare – Yari yanambye ku Mana mbere y’uko ajyanwa mu rwobo, kandi Imana iramukiza. (Daniyeli 6)
• Maria nyina waYesu – Yicaye munsi y’umwami, aramwumvira, agahabwa umunezero udasanzwe. (Luka 10:39)
4. Uko twanamba kuri Yesu mu rugo rwacu
• Gusenga hamwe buri munsi.
• Kwiga Ijambo ry’Imana no kuryubahiriza.
• Kwigisha abana kubaha no kwizera Yesu.
• Gushyira ibyifuzo byose n’ibibazo mu biganza bye mbere yo gufata umwanzuro.
Ijambo risoza
Kunamba kuri Yesu si igikorwa cy’umunsi umwe gusa, ahubwo ni ubuzima bwo kwicisha bugufi imbere y’Umwami buri munsi. Iyo umuryango wose unambye kuri Yesu, haba amahoro, urukundo, n’uburinzi bw’Imana.
Isengesho rifungura inama yo mu rugo
Mwami Yesu, uyu munsi turaje imbere yawe nk’umuryango, turunamye mu mitima no mu mibiri yacu. Dufashe kukwumvira, kugukunda, no kugushyira imbere ya byose. Turagushimira ko uri Umwami wacu kandi ko uzadufasha kugeza ku iherezo. Amen.
Eddy KAMOSO

Address

Kigali
Nyarugenge

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Eddy Kamoso ofifcial posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Eddy Kamoso ofifcial:

Share