06/08/2022
TWIGE GUTEKA IBIFITIYE UMUBIRI UBUZIMA
β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’β’
Umutsima w'imvange
=================
Ibikenewe
""""""""""""""
πΉ Ifu y'ingano ikiro
πΉ Ifu y'Amasaka inusu
πΉ Ifu y'uburo irobo
πΉ Akunyu gake mu mazi utetse
π Vanga neza amafu ahure
π Teka amazi abire kandi neza (abire iminota 5)
π Jya uminjira Ifu muri y'amazi arimo kubira kandi ucucumisha umwuko uhagaritse kugeza igihe ubona urimo kubaduka hasi Kandi ntufate ku mwuko
NB: utangirana umuriro mwinshi, ukagenda ugabanuka)
π Noneho ukajya uvanga ubirinduka Kandi ukajya werekeza ku mpande zose z'isafuriya
π Bubabumba neza
π Arurira ku isaha cyangwa isiniya y'icyuma
Umugati wuzuye
=============
Ibikenewe
""""""""""""""
πΉ Ifu y'ingano ikiro
πΉ Ifarini inusu
πΉ Soya irobo
πΉ Umunyu ikiyiko
πΉ Pakimaya ibiyiko 3
πΉ Amazi y'akazuyaze
π Ponda neza, iyo igipondo kinoze ntabwo kigufata ku ntoki
π Tereka isaha ahantu hadakonje kandi hadashyushye
π Tegura imbabura ifatwe neza
π Siga amavuta mu isafuriya
π Bumba imigati ushyiremo
π S**a amakara ku mufuniko, munsi y'imbabura ushyiremo atarenze 3
π Nuhumura, ugahindura ibara, igashingamo ifoke ntuyifateho, uraba uhiye
Kawunga ihinduye ibara
===================
π Teka amazi isafuriya, ushyiremo Akunyu
π Rapa karoti, ndetse n'ibindi bihindura ibara hamwe n'ibirungo
π Ushobora gukarangura mu isafuya ya karoti cyangwa ukayikaranga mu mavuta niba ari ibya mugitondo
π Niba karoti ihiye sukamo y'amazi, ureke abire
π Jya ushyiramo Ifu uminjira, Kandi uvangisha umwuko impaharike, nibimara kwivanga, bitagifata ku mwuko Kandi bibaduka hasi, vanga ubirinduka n'imbaraga noneho uwuvange ku mpande zose z'isafuriya
π Wubumbe, uwarurire ku kintu cy'icyuma
NB: Amazi y'imboga z'icyatsi aba make kugirango udasatagurika
Umuceri uhinduye ibara
===================
π Oza neza umuceri, inshuro 3, ku buryo amazi avamo ari umweru nk'uko wayashyizemo
π Fata amazi watetsemo amababi y'ibituguru bya pwaro
π Rapa karoti, uyikarangure neza mu isafuriya, nishya wongeremo ibirungo
NB: karoti imwe igenewe umuntu umwe
π S**amo umuceri, komera uvange neza, kugeza igihe umuceri ufashe ibara
π S**amo y'amazi watetsemo pwaro
π Koresha akariro karinganiye niho ushya neza
Indazi y'umwumbati na Capati y'umwumbati, ikijumba, ikirayi,....
===============================
Ibikenewe:
"""""""""""""""
πΉ Umwumbati mwiza ukuriweho
πΉ Ikijumba
πΉ Igihaza
πΉ Karoti
πΉ Ikirayi
πΉ Igitunguru cya onyo na pwaro
π Birape neza, ubifange neza, shyiramo Akunyu n'agafarini ndetse n'agafu k'ingano, uponde kugeza bifashe neza
NB: nta yandi mazi uvangamo
π Bumbamo utuntu tumeze nk'amandazi (ushobora guhita utwotsa mu mavuta)
π Iyo ukoramo CAPATI, ufata kakandi wabumbye, hirikaho akantu gashobora kukaramburamo forume ya cyapati
π Shyira utuvuta duke ku ipanu
π Shyiramo ya CAPATI, nishya uhindure urundi ruhande
π Iyo ugiye kotsa indi CAPATI, ufata amazi ugasuka ku paratini kugirango utuvungukira tudatuma izanyuma ziba umukara, ukongera ukumutsa
Ifutari y'umwumbati
================
π Oza neza Umwumbati, uwutonore, ukureho ka kantu kanyerera kuko harimo acide mbi, satura ukuremo imizi
π Teka washyizemo Akunyu
π Umutsa indi safuriya, karangamo karoti irapwe ushyiremo n'ibindi birungo
π Sekura wa mwumbati unoge
π Shyira muri bimwe wakaranze, uvange neza bihure bumere nk'umutsima
Ibigori bitetse hamwe n'amashaza
===========================
π Fata Ibigori byeze neza, mbese nkibyakotswa, ubihungure
π Vangamo amashaza y'urunyogwe ubiteke
π Karanga ibirungo
π Shyiramo bya bigori n'amashaza, usimbize byivange neza
Isosi y'igihaza
===========
π Fata Igihaza, ucyoze, ugisature, ukuremo inzuzi, giteke
π Nigishya ukuremo umuhore wacyo ucucume
π Rapa inyanya
π Kata ibirungo, ibindi ubirape
π Karanga inyanya n'ibirungo, nibimara gufata ibara, shyiramo ubunyobwa
π Shyiramo cya gihaza, ucucume, huza neza byivange, upfundikire bitogote
Imiteja n'amakaroni
================
π Oza neza IMITEJA, uyitotore, uvunagure tugufi twakwira ku kiyiko
π Umutsa isafuriya, ushyiremo amavuta, uhite ushyiramo IMITEJA
π Shyiramo umunyu, kugirango uzane amazi, ukoresha akariro gake, pfundikira bitogote, nibihindura ibara ucuguse neza
π Shyiramo inyanya
π Shyiramo amakaroni
Ureke bishye
IMANA IZABAHE KUBISHYIRA MU BIKORWA MU IZINA RYA YESU
Ni Be ne so b'Abagorozi
Wifuza kubana natwe muri group yacu ya Whatsapp wakanda Hano π https://chat.whatsapp.com/Bwlp1ZZbO5JEnnCdJuPJmH