18/07/2025
ENERGY SPORT NEWS
🚨Nyuma ya Muhire Kevin wareze Rayon Sports ayishyuza 8M,Omar Gning nawe yayireze muri FERWAFA yishyuza 7.5M.
🚨Umusifuzi Mutuyimana Dieudonné ni we munyarwanda rukumbi uri ku rutonde rw’abazasifura .
🚨Perezida wa RayonSports Thadee Twagirayezu yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzania aho yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Young Africans.
🚨Umar Abba watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ishize, aravugwa muri El Merreikh Bentiu yo muri Sudan y’Epfo,agakurikirayo Ishimwe Saleh.
🚨Hatagize igihinduka,uyu munsi Nsabimana Aimable aratandukana na Rayon Sports,ahabwe urupapuro rumusohora mu ikipe ruzwi nka Release Letter.
🚨Moussa Omar wanyuze mu makipe nka Police FC,yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla FC.Yiyongereye kuri Masudi Narcisse wari Kapiteni w'Amagaju FC.
🚨Ikipe ya Etincelles FC yongereye amasezerano abakinnyi batatu Nshimiyimana Abdou, Ciza Hussein na Niyonkuru Sadjati.
🚨Umunya-Nigeria Chukwuma Odili yasinye imyaka ibiri muri Vipers, nyuma yo gutandukana na Police FC.
🚨 Rhulani Mokwena yamaze gusesekara muri Algeria, nyuma yo kugirwa Umutoza mushya wa MC Alger.
🚨Yanga Africans yegereye Kévin Mondeko kugirango ayisinyire nyuma yo kuva muri USM Alger, ariko kugeza ubu impande zombi ziracyari mu biganiro.
🚨Umunya-Ghana Owusu Samuel yasinyiye ikipe ya Maccabi Petah Tikva FC yo muri Israel.
🚨Ikipe ya Swansea City iri mu biganiro n'umuhanzi Snoop Dogg, byo kuba yaba umunyamigabane.Ni nyuma y'uko na Luka Modric aherutse kugura imigabane muri iyi kipe.
🚨 Manchester United yiteguye gutanga 75M kuri Bryan Mbeumo wa Brentford.
IKAZE.