16/10/2025
IKAZE MU MAKURU YA RADIO MUSANZE 👇 👇 👇 👇 👇 👇 👇 👇 👇 👇 👇 👇
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yafashe mu mugongo Perezida wa Kenya William Ruto, n’Abanyakenya bose, n’umuryango wa Raila Amolo Odinga waraye yitabye Imana azize guhagarara k’umutima.
Perezida Kagame yavuze ko ukwiyemeza gukorera abaturage kwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, guharanira ubutabera, demokarasi n’ubumwe bw’Abanyakenya n’Afurika muri rusange, bitazibagirana mu binyejana biri imbere.
Mu butumwa yatanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Mu izina ry’Abanyarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije umuryango wa Rt. Hon. Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanyakenya ku bw’urupfu rwa Raila Odinga.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira uburyo Raila Odinga azibukirwa iteka ukwiyemeza kwe mu gukorera abaturage, guharanira ubutabera na demokarasi.
ni amakuru mugezwaho na Enock Rukebesha