02/04/2025
Trump agiye kohereza umujyanama we mu Rwanda na RDC
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agiye kohereza Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama we, mu bihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Uganda.
Boulos asanzwe ari Umujyanama wa Trump mu bihugu byâAbarabu nâUburasirazuba bwo Hagati,
Uyu mugabo ni umucuruzi ukomeye, azi Afurika cyane kuko yakoreye ubucuruzi mu bihugu nka Nigeria, bwibandaga cyane ku makamyo atwara imizigo nâimashini ziremereye, kenshi zikoreshwa mu nganda nini.
Ubu bumenyi kuri Afurika buri mu byatumye uyu mugabo yizerwa, amakuru akavuga ko yagizwe Umujyanama Mukuru ku bijyanye na Afurika, muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ya Amerika.
Ni inshuti ya hafi ya Trump, dore ko yamufashisje mu bihe byo kwiyamamaza, aho yibanze cyane ku Banyamerika bafite inkomoko mu bihugu byâAbarabu, akababwira ko Trump ari we uzahagarika intambara zimaze imyaka zica ibintu mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uyu mugabo kandi afitanye umubano wa hafi nâumuryango wa Trump byâumwihariko, dore ko umuhungu we, Michael Boulos, yashyingiranywe nâumukobwa muto wa Trump, Tiffany Trump.
Amakuru avuga ko urugendo rwâuyu mugabo rutegerejwe kuri uyu wa Kane, ruzaba rufite intego ebyiri zâingenzi, zirimo gushyigikira ibiganiro bigamije gushaka amahoro yâintambara zimaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa RDC.
Hari kandi kurebera hamwe uburyo Amerika yateza imbere ishoramari muri Karere lâIbiyaga Bigari, cyane ko ari ahantu hakungahaye ku mabuye yâagaciro, hakaba nâibihugu bifite umuvuduko uri hejuru mu iterambere.
Mu nshingano zâuyu mugabo, hazaba harimo kwibanda cyane muri aka Karere, amakuru akavuga ko ibijyanye nâicyifuzo RDC yagejeje kuri Amerika cyo kuyiha uburenganzira bwo kubyara umusaruro umutungo kamere wayo, bishobora kuzahabwa imbaraga mu nshingano za Boulos.
Amakuru avuga ko inzira zo gutegura uru rugendo zatangiye kuko uyu mugabo yamaze kuganira nâabayobozi bâu Rwanda na RDC muri Werurwe.
Amakuru avuga ko abayobozi ba RDC bamaze igihe kinini ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika bagerageza gusobanura uburyo icyo gihugu gishobora kungukira mu mutungo kamere wa RDC, ubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 24$.
Nyuma yo gutsindwa intambara na M23, amakuru avuga ko RDC yishingirikije cyane kuri Amerika, ndetse Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, aherutse kubigarukaho agira ati âAmerika ishobora kudufasha binyuze mu buryo bwa dipolomasi ndetse no gushyiraho ibihano bikomeye.â