07/05/2021
UYU MUGORE YARATWANDIKIYE
Muraho mbandikiye ngirango mungire Inama.
Mfite imyaka 28. Ndi umudamu, nibwo ngishyingirwa
Hashize amezi 5 mbana n'umugabo. Tugikundana yari imfura anyubaha Akubaha umuryango wanjye. Yewe yari umugabo w'inzozi zanjye.
Tumaze kubana atangira kujya anyuka inabi ariko nkagirango wenda nakosheje nkaca bugufi ngasaba imbabazi nkabona birarangiye, undi munsi agataha yasinze atagenda, muri make nagiye mbona umuntu utandukanye n'uwo ntari nzi.
Ku cyumweru hari umudamu wampamagaye ansaba ko tubonana, mubwira ko yansura ntakibazo. Ahageze antekerereza ukuntu yabyaranye n'umugabo wanjye kandi atakimufasha kuva aho twabaniye. Ansaba ko byibura najya mumenyera isukari, umuceri n'ibishyimbo akabona ibiryo by'umwana. Uwo mwana afite imyaka 8.
Ubu noneho ndumva byandenze nabuze icyo nkora ese umuntu twakundanye iki gihe cyose tukagera naho tubana ntambwire ko afite umwana, ubu koko nta bindi yambeshye bikomeye kurushaho. Ndumva namuzibutswe
Icyo nibagiwe kubabwira nuko yanyeretse ibimenyesto byose ko umwana ari uwabo, yari yaje anitwaje certificat de naissance.
Namwe mungire Inama nabuze aho nifata naho ndeba.
Murakoze
WIBUKE GUKORA SHARE NABANDI BAMUGIRE INAMA