RedBlue JD

RedBlue JD We work as the Media House Production
(2)

Ubushinwa bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika “kureka kwitegura intambara mu isanzure”, nyuma y’uko Ingabo z’Amerika z...
09/15/2026

Ubushinwa bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika “kureka kwitegura intambara mu isanzure”, nyuma y’uko Ingabo z’Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu isanzure zemeje ku nshuro ya mbere ko zashyize intwaro mu isanzure, muri orbit y’Isi.

Amakuru avuga ko Ubushinwa burimo gukora robot ishobora gutwita amaze gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko a...
09/15/2026

Amakuru avuga ko Ubushinwa burimo gukora robot ishobora gutwita amaze gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko abashakashatsi ntibarabyemeza ku mugaragaro.

Aya makuru avuga ko abashakashatsi bo mu Bushinwa bari gukora robot imeze nk’umuntu, ifite inda y’inkorano ishobora gufasha umwana gukura mu gihe cyose cy’itwita. Hari n’abavuga ko iyi robot ishobora gutangizwa mu mwaka wa 2026. Nkuko byemezwa n'urubuga interesting engineering, ikoranabuhanga ry’inda y’inkorano ni ibintu abashakashatsi koko bari gukoraho ubushakashatsi.

Ikigo gikomeye cya leta gishinzwe ubushakashatsi n'iterambere mu buvuzi Suzhou Institute of Biomedical Engineering and Technology (SIBET), kiri mu biri gukora kuri uyu mushinga. Gusa, nta cyemezo gihari kigaragaza neza igihe uyu mushinga uzarangirira cyangwa niba iyi robot izashyirwa ku isoko bitarenze mu 2026.

Ibi bituma twibaza ikibazo gikomeye, niba kubona umuntu ukunda by’ukuri, wizera kandi mugahuza ari ibintu bidakunze kuba...
09/15/2026

Ibi bituma twibaza ikibazo gikomeye, niba kubona umuntu ukunda by’ukuri, wizera kandi mugahuza ari ibintu bidakunze kubaho, ese abantu ntibakabaye bahagarika umubano hakiri kare?

Albert Camus yavukiye muri Algeria mu 1913, icyo gihe Algeria yari ikolonijwe n’u Bufaransa kandi yari afite ubwenegihug...
09/15/2026

Albert Camus yavukiye muri Algeria mu 1913, icyo gihe Algeria yari ikolonijwe n’u Bufaransa kandi yari afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, aba umwanditsi, umufilozofe n’umunyamakuru. Yamenyekanye cyane ku bitekerezo bye ku busobanuro bw’ubuzima, ubwisanzure ndetse anatsindira igihembo cya Nobel mu Buvanganzo mu 1957.

IZA Home - MUSANZEWabona Icyuma Kuva Kuri 25KBook Now: +250 788 968 980
09/14/2026

IZA Home - MUSANZE

Wabona Icyuma Kuva Kuri 25K

Book Now: +250 788 968 980

Umutekano muke muri Yemen ukomeje kwibasira Bab al-Mandeb, umuhora  unyuramo peteroli n’ibicuruzwa byinshi bigana mu Bur...
09/14/2026

Umutekano muke muri Yemen ukomeje kwibasira Bab al-Mandeb, umuhora unyuramo peteroli n’ibicuruzwa byinshi bigana mu Burayi no muri Aziya. Ku wa 10 Nzeri 2026, abarwanyi ba Houthi bafashe umujyi wa Mokha, uri ku nkombe z’Inyanja Itukura, maze ku wa 11 na 12 Nzeri bigarurira n’ibice by’ingenzi birimo ikirwa cya Mayun/Perim, basatira umuhora wa Bab al-Mandeb.

Uyu muhora ni ingenzi ku isi kuko mu gice cya mbere cya 2025 hacagamo hafi miliyoni 4.2 za barrel za peteroli ku munsi; mu gihembwe cya kabiri cya 2026, EIA yabaraga hafi miliyoni 8.1 za barrel ku munsi zinyura muri uwo muhora.

Yemen ifite guverinoma izwi n’amahanga ikorera Aden, ishyigikiwe na Saudi Arabia, mu gihe Houthi igenzura ibice byinshi byo mu majyaruguru n’umurwa mukuru Sana’a, kandi ishyigikiwe na Iran. Saudi Arabia iri gufasha ingabo za guverinoma kurwanya Houthi, mu gihe Houthi ivuga ko ibikorwa byayo byibasiye cyane Saudi Arabia n’inyungu zayo, aho ivuga ko itagamije kurasa ubwato bw’ibindi bihugu.

Kuri Saudi Arabia, iki ni ikibazo gikomeye kuko ibitero bya Houthi n’ifungwa ry’inzira z’ubwikorezi bishobora kugabanya ubushobozi bwo kohereza peteroli hanze. Ku wa 10 Nzeri, Saudi Arabia yahagaritse by’agateganyo East-West Pipeline nyuma y’igitero cya drone.

Kugeza ku wa 14 Nzeri, uyu muyoboro uracyafunze mu gihe hakomeje gusuzumwa ibyangiritse, ibintu byongereye impungenge ku itangwa rya peteroli ku isi. Mu gihe ku cyumweru Houthi yarashe kuri Saudi Arabia, ubu igiciro cyarenze amadorali 108 kuri barrel, ubusanzwe barrel imwe ni hafi Litiro 159.

Uremeranya nawe?
09/14/2026

Uremeranya nawe?

Inama ya "BRICS 2026" iri kubera i New Delhi mu Buhinde kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 13 Nzeri, ihurije hamwe abayo...
09/13/2026

Inama ya "BRICS 2026" iri kubera i New Delhi mu Buhinde kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 13 Nzeri, ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo baganire ku bukungu, ubucuruzi n’ibibazo mpuzamahanga. Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko ubuyobozi bw’u Buhinde bwibanze ku nkingi enye: "kwihangana, guhanga udushya, ubufatanye n’iterambere rirambye".

Abayobozi ba BRICS kandi bemeranyije ku itangazo rihuriweho, risaba ko amakimbirane mpuzamahanga akemurwa binyuze mu biganiro na dipolomasi aho gukoresha imbaraga za gisirikare. Iri tangazo ryaje nyuma y’impaka ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho ibihugu bya BRICS byashimangiye ko hakenewe ibiganiro n’ubufatanye.

Banagarutse ku gukomeza ubucuruzi mpuzamahanga, imiyoboro itwara ibicuruzwa n’itangwa ry’ingufu, kuko amakimbirane ashobora kubihungabanya, akazamura ibiciro kandi akagira ingaruka ku bukungu bw’isi. Amateka ya BRICS atangira mu 2001, ikaba ikomeje kwaguka aho ubu ibarizwamo ibihugu 11.

Birimo Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa, Afurika y’Epfo, Misiri, Ethiopia, Iran, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Saudi Arabia, na Indonesia. Aho basa nkabanahanganye na G7 igizwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani n'Ubuyapani.

Read more https://whatsapp.com/channel/0029VbBHpNcI1rcdspoEK01pMuri Latvia, hari itandukaniro rigaragara mu mubare w’aba...
09/13/2026

Read more https://whatsapp.com/channel/0029VbBHpNcI1rcdspoEK01p

Muri Latvia, hari itandukaniro rigaragara mu mubare w’abagabo n’abagore, aho abagore ari benshi kurusha abagabo, cyane cyane mu bantu bakuze. Ibi byatumye serivisi zitwa “umugabo w’isaha imwe” zimenyekana cyane, ariko ntabwo bivuze ko abantu baba bakodesha umuntu ngo ababere umukunzi cyangwa uwo kubana na we.

Ahanini, izi serivisi zitanga ubufasha mu mirimo yo mu rugo, nko gusana imiyoboro y’amazi, guteranya ibikoresho byo mu nzu, gusiga amarangi, gusana ibyangiritse n’indi mirimo ikorwa n’abanyabukorikori. Latvia ituwe n'abantu bagera kuri miliyoni 1.87. Abagore ni 53.7% (hafi 1,004,000) mu gihe abagabo ari 46.3% (hafi 866,000).

Muri Burkina Faso, ku ya 9 Nzeri 2026, hatashywe ku mugaragaro uruganda rukora ibijyanye n’imyenda ya gisirikare n’abasi...
09/12/2026

Muri Burkina Faso, ku ya 9 Nzeri 2026, hatashywe ku mugaragaro uruganda rukora ibijyanye n’imyenda ya gisirikare n’abasivili, ruzwi nka "Textile des Forces du Burkina Faso (TEXFORCES-BF)". Izi nyubako z’uruganda zafunguwe i Bobo-Dioulasso na Kapiteni Ibrahim Traoré, ku kibanza gifite ubuso bwa hegitari 30, giherereye i Logofourousso.

Uyu mushinga ugamije kongera gutunganyiriza ipamba imbere mu gihugu, aho rizajya rihindurwamo imyenda ndetse n’imyambaro itandukanye. Uruganda ruzakora imyenda igenewe Ingabo n’izindi nzego z’umutekano, imitwe y’abasirikare n’abakozi ba Leta bafite inshingano zidasanzwe ndetse n’abaturage basanzwe.

Umushinga watangijwe muri Mata 2024, ugamije gushyiraho inganda z’imyenda, kuva ku gutunganya fibre y’ipamba kugeza ku kudoda imyenda. Imari shingiro y’uru ruganda yatangajwe ko ingana na miliyari 17 z’amafaranga ya CFA hafi miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Address

FL/400
Lakeland, FL
33801

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when RedBlue JD posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to RedBlue JD:

Shortcuts

Share