01/09/2026
Mu gihe u Buholandi "Netherlands" buhanganye n’imyuzure yiyongera umusubirizo n’ibura rikomeye ry’amazu, birasa nkaho umuti wabonewe mu mazu areremba hejuru y'amazi. Aya mazu ashobora kuzamukana n’amazi mu gihe cy’imvura nyinshi,cyangwa akamanuka bitewe n'ingano yamazi.
Mu duce nka Schoonschip muri Amsterdam, abaturage batuye hejuru y'amazi, ba bayeho nk'uko byari bisanzwe, aho bakoresha ingufu ziva ku mirasire y’izuba, amazi n’ibikorwaremezo byifashisha ikoranabuhanga rirambye. Gusa aya mazu ntashobora kwimukanwa kubera aba afite imiyoboro y'amazi na mashanyarazi.
Ku buso bungana na kilometero kale 41, 543 bw'u Buholandi amazi yihariye kilometero kale zirenga 7,500 bingana na 18% bivuze ko ahantu hangana na karere ka Nyagatare hadatuwe. Abahanga b’Abaholandi bavuga ko kubaka mu mazi bitakiri igitekerezo ahubwo ari inzira ifatika yo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. .
Iyi mishinga yamaze no kwambuka imipaka, igera mu bihugu bikibangamiwe n’izamuka ry’inyanja nka Maldives. Mu gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bashobora kwimurwa n’amazi mu myaka iri imbere, amazu areremba agaragara nk’ahazaza h’imijyi yo ku nkombe z’inyanja.