05/04/2026
cyitwa tyme umuti uhambaye cyane tuwukunde tuwukoreshe
3. Icyatsi cyitwa : iki cyatsi gitera kwihagarika neza kandi cyica
imyanda y’indwara zo mu nzira yo kwihagarika. Iki cyatsi cyitwa time
gikora n’ibindi byinshi, cyongera imbaraga mu mpagarike y’umuntu
yose. Kera abantu bo mu Misiri babisigaga intumbi ngo zitabora
nyuma byagaragaye ko ikiza indwara zo kubora mu ngingo z’umuntu.
- Time yica mikorobi y’igituntu
- Ikiza gutobagurika umubiri, no kubyimbagirana bibanzirizwa no
kuribwa n’umugongo nk’uwa malariya, no kubyimba ururimo
- Ikiza mugiga
- Umusonga
- Ibisebe byo mu muhogo.
Umurimo wa time ushingiye mu kwica imyanda iboneka mu
- gifu no mu mara
- mu myanya ishinzwe guhumeka
- mu myanya ishinzwe kwihagarika
- mu muhogo n’ururimi
- n’imyanya ishinzwe ibyara.
Time yongera ingabo z’abasirikare bo mu mubiri, ikongera imbaraga mu mpagarike y’umuntu yose, ikongera ubuhanga no guha ubuzima intekerezo,
ikiza indwara ziterwa n’amaraso agenda buhoro.
Ikiza :
- umunaniro n’intege nke
- itera gufata mu mutwe
- ikiza kubura amahoro mu ntekerezo
- itera gusinzira neza
- irinda abantu kurakazwa n’ubusa
- irinda umwuka mubi mu nda
- itera imbarga imyanya inoza ibyo kurya
- iboneza amara
- itera kuryoherwa ushobora kuyitogosda mu mazi meza, ukayirambika aharwaye, ikavura izi
ndwara zikurikira :
- intandamyi
- rubagimpande
- umugongo
- intakara
- gucumbagira bitewe n’umutsi wo mu itako witwa nerf sciatique
- time ikiza indwara yo kuribwa ibikanu, kenshi bigakunda guhengama ukananirwa kwinyeganyeza. ,
- Ikiza ibisebe byananiranye, ibisebe binyenya, n’ibihushi byifashe
nk’ibiceri by’amafaranga bifata ku ntoki no mu mutwe
- Ikiza ubuheri cyangwa uwariwe n’īnda cyangwa imbaragasa
- Iyo uyisize mu mutwe ibuza umusatsi gupfuka.
Reba uko ikoreshwa :
a) Gutogosa udutwetwe twayo muri litiro y’amazi cyangwa ibiyiko 2 by’ifu
yayo, ukanywa ibirahuri 3 bitoya ku munsi, ukabikora igihe kirekire.
b) Gutogosa nk’ubwa mbere bikamara umwanya munini, hagasigara
amazi make. Ayo mazi ukayajundika mu kanwa. Ariko litiro 1
ukayishyiramo ibiyiko 7 by’ifu ya time, ayo mazi ukayogesha mu
kanwa, warangiza
c) Ugasoma andi ukayajudika iminota 5. ubikora igihe kirekire, ibi ni byo
bishinzwe kuvura indwara zo mu kanwa no mu muhogo.
d) Gutogoteshza time ukiyuhagiza ibyatsi byayo cyangwa ugapfukira
utwo twatsi ahakurya, ku mugongo, mu kiziba cy’inda, no ku ijosi.
N.B. :
No ku muntu wese time irakenewe, kuko yongera imbaraga
z’inkingiramubiri.
- Gufata ikiyiko 1 cy’ifu ya time ugaterera mu mazi yahiye ari
kubirindura, y’ikirahuri 1 ukavangamo ubuki. Bivura inkorora ya
kokolishe ku bana. Ikiyiko 1 saa kumi n’ebyiri, ikindi saa yine, ikindi saa munani, ikindi saa kumi n’ebyiri. Ikiyiko kimwe nyuma y’amasaha
4 igihe kirekire.
- Time irinda umuntu kwandura indwara muri rusange, ndetse hamwe
n’izo mu bihaha, hamwe n’izo mu ruhu. Time irinda kandi igasohora
inyubakamubiri yo mu mara.
- Ikindi cyatsi gikora kuri iyi ndwara turangije ni kapusine,
hakoreshejwe uburyo bwavuzwe haruguru. #