B24 TV Here to entertain

10/13/2025

šŸ«µšŸ¾šŸ˜… Nyagatare Nyagatare!

10/09/2025

Mu mikino itanu iheruka guhuza u Rwanda na BƩnin, Amavubi yatsinze umwe, BƩnin itsinda itatu, banganya umwe.

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 saa Kumi n’Ebyiri muri Stade Amahoro, amakipe yombi azahura mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

 Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirij...
09/14/2025



Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya gusimbura abandi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique.

 Umutoza w’Ikipe y’Igihugu muri Ruhago y’Abagore, Cassa Mbungo AndrĆ©, yahamagaye abakinnyi bazitabira umwiherero wo kwit...
09/14/2025



Umutoza w’Ikipe y’Igihugu muri Ruhago y’Abagore, Cassa Mbungo AndrĆ©, yahamagaye abakinnyi bazitabira umwiherero wo kwitegura Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy'Abatarengeje imyaka 20 cya 2026.

Umukino ubanza uzabera kuri Kigali PelƩ Stadium ku wa 21 Nzeri 2025, uwo kwishyura ukinirwe kuri Lekan Salami Stadium muri Nigeria, ku wa 27 Nzeri 2025.

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakekwaho gutema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakores...
09/13/2025

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakekwaho gutema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.

Abo ni umusore w'imyaka 38 akaba ari we wafashe umuturage amukubita hasi, uw’imyaka 33 watemesheje umuturage umuhoro ndetse n'uw’imyaka 40 wateraga amabuye abashaka gutabara.

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa abaturage, kuri uyu wa Kabiri ta...
06/17/2025

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa abaturage, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamanea 2025, yafashe abantu 13 bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Abakekwaho uko 13 bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera na Jali, aho bakekwaho gutega abaturage bakabambura ndetse bakanabakomeretsa abandi bakiba amatungo n’imyaka mu mirima.


Ku Intare Arena i Rusororo hari kubera ikiganiro n'abanyamakuru kigamije kumenyekanisha aho imyiteguro y’ibitaramo bya '...
06/17/2025

Ku Intare Arena i Rusororo hari kubera ikiganiro n'abanyamakuru kigamije kumenyekanisha aho imyiteguro y’ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival'. igeze no kumurika abahanzi bazab**aragaramo barimo Kevin Kade, Kivumbi King, Ariel Wayz na Nel Ngabo bitabiriye ibi bitaramo ku nshuro yabo ya mbere.

Ni ibitaramo bigiye kuba Ku nshuro ya gatatu aho bizenguruka uturere dutandukanye tw’Igihugu.

Umujyi wa Kigali wazanye imodoka ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusukura imihanda ya kaburimbo yanduye yo mu bice ...
06/17/2025

Umujyi wa Kigali wazanye imodoka ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusukura imihanda ya kaburimbo yanduye yo mu bice bitandukanye by’umujyi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma-Claudine Ntirenganya, avuga ko iyo modoka izajya yifashishwa mu gusukura imihanda ya kaburimbo yanduye ikoresheje ibiroso n’irindi koranabuhanga ryubakanywe na yo.


Abasirikare 108 bo mu bihugu 20 bagiye gusoza amasomo ajyanye n'imiyoborere, bari bamaze umwaka b**a mu Ishuri Rikuru ry...
06/16/2025

Abasirikare 108 bo mu bihugu 20 bagiye gusoza amasomo ajyanye n'imiyoborere, bari bamaze umwaka b**a mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Abagiye gusoza amasomo ni icyiciro cya 13, kigizwe n'abaturutse mu bihugu 19 byo muri Afurika n'abo muri Jordanie.

Barimo Abanyarwanda 82 bo mu Ngabo z'u Rwanda, Polisi y'Igihugu na RCS na ho abanyamahanga ni 26.

Intambara ikomeje guhindura isura hagati ya Israel na Iran aho mu ijoro ryakeye, Israel yagabye ibitero bikomeye ku bige...
06/15/2025

Intambara ikomeje guhindura isura hagati ya Israel na Iran aho mu ijoro ryakeye, Israel yagabye ibitero bikomeye ku bigega bya peteroli n’uruganda ruyitunganya muri Iran, icyo gihugu nacyo kigaba ibitero bikomeye muri Israel, bimaze kugwamo abagera ku 10.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC kigaragaza ko u Rwanda rwiteguye guha ubufasha bw’amaraso ibindi bihugu byarwiyamb...
06/14/2025

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC kigaragaza ko u Rwanda rwiteguye guha ubufasha bw’amaraso ibindi bihugu byarwiyambaza kandi ko nta murwayi uzigera abura ubuzima mu Rwanda kuko yabuze amaraso kuko ibyo cyabigize indahiro.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’abatanga amaraso, ku nsanganyamatsiko igira iti: ā€œTanga Amaraso Tanga Icyizere, Twese hamwe Dutabare Abarwayi.ā€

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutewererane mu Rwanda (MINAFFET) yatangaje ko igikorwa cyo gusinyana amazerano y’am...
06/14/2025

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutewererane mu Rwanda (MINAFFET) yatangaje ko igikorwa cyo gusinyana amazerano y’amahoro hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, cyari giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), kitakibaye muri Kamena 2025.

Address

New York, NY
00000

Opening Hours

Monday 9am - 5pm
Thursday 6am - 12am
Sunday 8am - 5pm

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when B24 TV posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share