
07/08/2025
RIB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo. Bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.